{Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele ndayisaba, yatangaje ko umumotari ugonze umunyamaguru yibereye mu nzira ye , umumotari ahanwa kabiri, kuko bakunze kubagonga, bamwe bakahasiga ubuzima.}

Mu nama yahuje ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Umujyi wa Kigali n’amashyirahamwe y’abamotari ku wa 8 Mutarama 2012 I Nyamirambo, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yihanagirije abamotari bahutaza abanyamaguru ko bazajya bahanwa bihanukiriye.

Ndayisaba ati “Ikirenze ku bihano bigomba guhabwa abica amategeko yo mu muhanda, ni uko abagongera abanyamaguru mu nzira yabo bagomba no guhanwa nk’abanyarugomo bose”.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Supt Bahizi Fred nawe yagarutse ku bamotari bahitana ubuzima bw’abanyamaguru, avuga ko ubu igihano cy’uhohoteye umunyamaguru kigomba kuba gikomeye.

Rutagerura yanabibukije ko bagomba kureka umuco urangwa kuri bamwe, aho banga guhagarara iyo Polisi ibahagaritse.