Ibi babisabwe mu nama yahuje ibihugu 17 bigize umuryango w’ibihugu bya Afurika bikoresha ururimi rw’igifaransa ku wa 29 Ugushyingo 2015 yabereye I Dakar muri Senegal igamije gushaka umuti w’inzitizi zibangamira imicungire y’imari ya rubanda.

Iyi nama yashishikarije abaminisitiri b’imari mu muryango w’ibihugu bya Afurika bikoresha Igifaransa kugira icungamutungo rya rubanda rinoze ryubakiye ku bufatanye.

Samia Msadek,umuyobozi w’ishami rya Banki y’Isi ushinzwe gukurikirana ingengo y’imari rusange yavuze ko kugira ngo intego z’iterambere ibi bihugu byihaye zigerweho ,hakewe kwihutisha impinduramatwara mu micungire y’imari ya rubanda.

Yavuze ko ibi bijyana no gushyiraho uburyo bunoze bwo gutanga imisoro,kugaragaza uko imari ikoreshwa no gukaza igenzuramikorere.

Yagizeati“Itsinda rya Banki y’Isi ni umufatanyabikorwa ukomeye muri iyi gahunda.Rizabafasha kugabanya ubukene bugere kuri 3% mu mwaka wa 2030 no kongera uburumbuke.”

Alta Prinsloo,umuyobozi mukuru w’ihuriro mpuzamahanga ry’abacungamari yavuze ko iterambere ry’imicungire y’imari ya rubanda ritangirana n’ubumenyi bwagutse abagena ingamba bakoresha mu gufata imyanzuro inoze mu hushyiraho

Igenamigambi,gukoresha imari aho yateganyirijwe n’ubugenzuzi

Mamour Fall, umuyobozi w’abacungamari b’ibihugu bya Afurika bikoresha Igifaransa avuga ko ibi bihugu byateye intambwe igaragara mu korohereza ishoramari ariko agahamagarira abanyamuryango gucunga neza imari no kunoza serivisi zihabwa rubanda.

“Bimwe mu byo turangaje imbere mu gucunga imari ya rubanda harimo kubaka ubushobozi bw’abanyamuryaango kugira ngo babashe kuzuza ibisabwa mmu micungire y’imari.”

Alain Nna Ebono,uhagarariye Banki ya Afurika itsura amajyambere muri Senegal nawe yasabye gukorera mu mucyo no kumenya neza inshingano mu micungire hagamijwe iterambere ry’ubukungu.Avuga ko bizagerwaho binyuze mu bufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika.

Ihuriro ry’abacunga imari ya rubanda riteganya kugera ku ntego z’iterambere ryihaye mu mwaka wa 2030 .Ibihugu bigize uyu muryangi bikaba byariyemeje kunoza imicungire y’imari mu karere kui buryo buhoraho.

Ugusangira ubumenyi no gutanga amahugurwa ku bacunga imari ya rubanda ngo ni bimwe mu bizafasha uyu muryango kugera ku ntego wiyemeje.Uyu muryango kandi uteganya ko amafaranga ya rubanda azagira uruhare rukomeye guteza imbere imibereho,gutnga akazi no kongera abiga mu bihugu bya Afurika bikoresha ururimi rw’igifaransa.