Uyu mwanzuro bazawusuzumira mu nama izabera Arusha muri Tanzania mu cyumweru gitaha.
Ni umwanzuro wari wemejwe n’Abaminisitiri bashinzwe ibikorwa bya EAC bityo ukaba ugiye kugezwa mu biganza by’abakuru b’ibihugu ngo bagire icyo bawuvugaho cg bawemeze.
Ibi ngo biri muri gahunda yo guteza imbere inganda z’imyenda n’inkweto zikorera mu karere.
Gahunda yo guca caguwa mu Rwanda
Hirya no hino mu Rwanda ahacururizwa imyenda, inkweto, imikandara n’ibikapu, usanga higanje cyane ibiba byarakoreshejwe n’abandi bizwi nka ‘Caguwa’, abantu bakabikundira ko bikomeye, kandi igiciro cyabyo akenshi kikaba cyakwigonderwa na buri wese.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko imyenda yo muri ubu bwoko itangwaho miliyari 15, ibintu ngo bitakijyanye n’agaciro k’Abanyarwanda.
Ni muri urwo rwego kuri ubu mu Rwanda hatangiye gahunda igamije kuzamura inganda z’ubudozi hagamijwe guhanga imirimo ndetse no guca caguwa.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko nubwo caguwa izaba itakinjira mu Rwanda mu minsi iri imbere n’ubundi umuntu azajya abasha kugura imyenda mishya iri ku giciro cy’amafaranga yagura uwa caguwa.





Ibitekerezo 0