{Abakozi bo mu ngo bemeza ko ihohoterwa bakorerwa aho bakora, hari aho bigira ingaruka ku bana bo muri izo ngo.}
Mu mahugurwa y’ inzego z’ibanze n’abakozi bo mu rugo ku gukumira no kurwanya ihohoterwa ribera mu miryango, yabereye mu kigo cy’urubyiruko kizwi ku izina “Kimisagara for Hope Center”, abakozi ubwabo beruye ko iyo bahohotewe na ba nyirabuja/shebuja, hariho abatura umujinya urubyaro rw’abo bakoresha.
Byukusenge Louise w’imyaka 20, umwe mu bakozi bahuguwe, yemeza ko hari bamwe mu bakozi bahohotera abana.
Yagize ati ”Hari igihe nyirabuja w’umuntu amutesha umutwe, nawe wa mujinya aba afite, iyo muri urwo rugo haba umwana muto ni we awutura, akaba yamwicisha inzara, akamukubita akamutukagura n’ibindi.”
Imanishimwe Danny w’imyaka 21 amaze imyaka ine akora akazi ko mu rugo, ariko ngo nubwo rimwe na rimwe abakozi bahohoterwa nabo hari ababigiramo uruhare.
Yagize ati ”Hari umukozi wica akazi kandi ariko kamuzanye, bigatuma ba bosi(boss)bamubwira nabi. Hari kandi abakozi bahohotera abana, ugasanga umwana yirirwa aryamye, iwabo bataha bakagira ngo umwana akunda kuryama kandi umukozi ari we wamubwiye ngo yirirwe mu buriri atiyanduza akazamurushya amumesera.”
Uwineza Marie Claire, Umujyanama w’ubuzima, akaba ashinzwe no kurwanya ihohoterwa mu kagari ka katabaro, yatangarije IGIHE ko bagiye gukangurira abakoresha kubahiriza uburenganzira bw’abakozi.
Yagize ati ”Ndahamya ko hari abakoresha bahohotera abakozi. Icyo tugiye gukora ni ukubaganiriza, tubibutsa ko bakwiye kubahiriza uburenganzira bw’abo bakoresha, kandi tuzakora n’ibarura turebe ababa bakoresha abana bari munsi y’imyaka 18, tubagire inama tubabwira n’icyo itegeko riteganya.”
Uru rubyiruko rwahuguwe rwifuza ko Leta yashyiraho Komisiyo ishinzwe abakozi bo mu rugo, hamwe n’itegeko ribarengera, kandi nabo bagahabwa amahirwe yo kwiga imyuga, kuko ngo bamwe baza gushaka akazi nyuma yo kubura amahirwe yo gukomeza amashuri.
Aya mahugurwa yateguwe n’umuryango nyarwanda wigenga ”ADBEF”/Association pour la Defense des Droits,de Développement Durable et du Bien – Etre Familial) ku nkunga ya “Canada Fund for Local Initiatives” yatangiye tariki ya 6 Gashyantare kugeza tariki ya 4 Werurwe 2014. Yari afite intego yo gukumira ihohoterwa urubyiruko rw’abakozi bo mu rugo ruhura naryo mu miryango.
Ndagijimana Lyhotely, Umuyobozi wa ADBEF, yatangarije IGIHE ko hahuguwe abakozi bo mu rugo 200, muri bo 80% bakaba ari abakobwa; n’abayobozi b’inzego z’ibanze 30 bo mu murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge.
Mu ihohoterwa bakanguriwe gukumira ririmo irishingiye ku gitsina, ku mubiri, ku mutungo hamwe n’iryo ku mutima.
Akomeza avuga ko ubushakashatsi bakoze mu mwaka wa 2009, bwagaragaje ko abakozi bo mu ngo bahohoterwa n’abakoresha babo mu buryo butandukanye bagaceceka.
Ndagijimana yagize ati ”Twahisemo no guhugura abayobozi mu nzego z’ibanze kuko hari igihe umukozi ahohoterwa agatinya kujya ku buyobozi, kuko aba yumva ko ikibazo cye kitari bwakirwe kubera impamvu zitandukanye.”
Bumwe mu buryo abakoresha bahoteramo abakozi burimo kubambura umushahara wabo, kutabahembera igihe, kubatuka, kubahimba amazina, kubakubita n’ibindi.







Ibitekerezo 0