{Abakorerabushake 36 bakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika(USA) bo mu Muryango Peace Corps barahiriye imbere ya Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda kuzatunganya imirimo yabo yo kwigisha Icyongereza mu mashuri yisumbuye atandukanye yo mu Rwanda mu gihe cy’imyaka ibiri.}

Aba bakorerabushake bari bamaze amezi atatu baba mu miryango y’Abanyarwanda yabakiriye, aho banahugurwaga mu rurimi rw’ikinyarwanda n’umuco nyarwanda kugira ngo bazatangire imirimo yabo bazi neza ibyerekeye u Rwanda.

Abakorerabushake 36 imbere ya Ambasaderi wa USA mu Rwanda
Abakorerabushake 36 imbere ya Ambasaderi wa USA mu Rwanda

Mu kugaragaza ko ayo mezi atatu batayapfushije ubusa, bamwe muri bo bahagarariye bagenzi babo badategwa bavuze mu Kinyarwanda ibyo bamenye.

Uwitwa Jill Muth yagize ati“Twahuye na benshi kandi twize byinshi mu gihe cy’amezi atatu tumaze mu miryango nyarwanda, twabonye Abanyarwanda bafite umutima mwiza cyane, igihe twagiye mu muganda twarize, twasomye icyerekezo 2020 twabonye ibyiringiro n’ibigwi byanyu kandi turi hano kubafasha kugera ku ntego mwihaye.”

Muth yakomeje avuga ko bamenye u Rwanda kubera Jenocide yakorewe Abatutsi ariko nyuma baza kumenya ko Abanyarwanda babaye umwe kandi bageze kure mu iterambere akaba ariyo mpamvu baje gufatanya nabo gukomeza iyo nzira.

Mugenzi we witwa Jason Butchanan nawe avuga mu Kinyarwanda yatangaje ko biteguye gukora neza akazi k’ubukorerabushake kabazanye. Yabivuze muri aya magambo ati “Igihe tuzigisha abana banyu natwe tuzaba twiga…nyuma y’imyaka ibiri tuzamara twiteguye gukora akazi neza turi kumwe kandi muzadukoreshe, kandi muzadushyire mu mitima yanyu akaramata nidusubirayo.”

Ambasader wa Amerika mu Rwanda Donald W. Koran yavuze ko ibikorwa by’aba bakorerabushake byongera icyizere n’ubufatanye u Rwanda na amerika bifitanye.

Yagize ati “Buri gihe Peace Corps yongera ikintu gishya mu mubano w’abanyarwanda n’abanyamerika. Mu gihe bamara bari mu miryango yabakiriye, bitanga ngo bazafashe u Rwanda bakiga ikinyarwanda, abakorerabushake ba PC bongera icyizere n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.”

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda yasobanuye by’umwihariko ko aba bakorerabushake bazafasha Minisiteri y’Uburezi gushyira imbaraga mu rugendo ruganisha kuba igihugu kivuga Icyongereza bakorana n’abarimu hamwe n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye. Yanabasabye kuzakora neza imirimo yabo mu gihe bazamara mu Rwanda.

Valens Ngaboyera ushinzwe ibikorwa by’ubutwererane mpuzamahanga muri Minisiteri y’Uburezi yabwiye igihe ko igikorwa nk’iki bagifata nk’icy’agaciro gakomeye mu gihe hagikenewe byinshi kugira ngo gahunda yo kwigisha mu rurimi rw’Icyongerza mu mashuri ishinge imizi.

Yagize ati“Turacyafite byinshi bikenewe, gutoza abarimu bakanoza neza imyigishirize y’Icyongereza, aba rero nk’abaruvukamo biroroshye kurwigisha.”

Aba bakorerabushake uko ari 36 bazajya kwigisha Icyongereza mu mashuri yisumbuye 36 mu turere 26 tw’igihugu.

Peace Corps ni umuryango w’abakorerabushake wa Guverinoma ya USA watangijwe na John F. Kennedy wabaye Perezida w’iki gihugu. Watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2009, abakorerabushake 400 bakaba bamaze kuwunyuramo bafasha mu bikorwa by’uburezi n’ubuzima mu Rwanda.

Abakorerabushake 36 imbere ya Ambasaderi wa USA mu Rwanda
Abakorerabushake 36 imbere ya Ambasaderi wa USA mu Rwanda