Ibi byagaragajwe n’ihuriro ry’imiryango nyarwanda y’abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA aho bizihizaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya akato n’ihezwa ku banduye agakoko gatera Sida kuri uyu wa Mbere Werurwe 2016.
Ubusanzwe ubwandu mu rubyiruko bwanganaga na 2,5% nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) bwabigaragazaga mu 2015 aho bigaragara ko iki cyiciro aricyo gifite umubare munini w’abafite ubwandu ugereranyije n’abakuru.
Kuri ubu imibare itangwa n’iri huriro igaragaza ko abakobwa bafite ubwandu bushya ku kigero cya 2,5%, bikubye inshuro eshanu basaza babo bari mu kigero kimwe aho bo bari kuri 0,5%.
Umuyobozi w’iri huriro, Uwayezu André, avuga ko umubare munini w’abakobwa bandura Virusi itera SIDA bahura n’ibishuko byibasira abangavu ugereranyije n’abahungu aho usanga harimo no kutanyurwa kw’abana b’abakobwa ahubwo bumva ko bahabwa impano n’ibintu batakoreye, bigatuma abagabo babashukisha amafaranga bakaryamana nabo kandi abenshi muri bo wenda baba baranduye aka gakoko.
Yagize ati “Abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 24 bahura n’ibishuko byinshi aho usanga harimo n’abakundana n’abagabo bakuze babashukisha impano batabasha kwigurira bo ubwabo, ibyo rero ni bimwe mu bituma ubwandu bwiyongera.”
Mu cyerekezo u Rwanda rwihaye mu 2020 ni uko nta bwandu bushya buzaba bugaragara mu rubyiruko.
Kugeza ubu 86% by’Abanyarwanda nibo bamaze kwipimisha ubwandu bw’agakoko gatera SIDA naho 3% nibo banduye aka gakoko.
Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko mu banduye, 85% aribo bafata imiti igabanya ubukana, muri bo 82% bakaba ari bo bayifata uko byagenwe na muganga.





Ibitekerezo 0