{Mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Gashyantare 2012, abantu bakabakaba 80 bakomerekeye mu mpanuka ya bisi ya ONATRACOM, ubwo bajyaga kwakira Perezida wa Repubulika mu ruzinduko yagiriye uyu munsi mu Majyaruguru y’Intara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Ngororero.}

Zimwe mu nkomere zari zirembye zoherejwe ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), abandi bakurikiranirwa hafi mu bitaro bya Kabaya aho iyo bisi yari ihagurutse ijya i Ngororero yaguye.

Mu kiganiro n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Supt. Theos Badege yadutangarije ko iyi mpanuka yatewe n’uko umushoferi yabuze feri ikagwa igaramye ubwo yari igeze ahitwa mu Kinyanda ho mu Kagari ka Gaseke mu Murenge wa Kabaya.

Supt Theos Badege avuga ko imodoka igikora impanuka abantu bose bagaragaraga nk’abagize ikibazo bahise bajyanwa mu bitaro bya Kabaya ariko bagasaga 28 ari bo bakomeretse ku buryo bukabije.

Avuga ko muri aba 28 batandatu muri bo bahise bajyanwa i Kigali mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK naho 22 bagasigara mu bitaro bya Kabaya.

Umuvugizi wa Polisi kandi avuga ko kugeza ubu bataramenya neza icyateye ibura rya feri kuko n’umushoferi wayo akiri mu bitaro.