Uyu Mukamana atuye munsi y’umurenge wa Kicukiro. Afite abana batatu. Yahawe ibiribwa n’amafaranga 100.000 byo gucuruza kugira ngo ajye abona icyo agaburura abana be.
Mu bayobozi b’umurenge baherekeje ‘Royal Family’ harimo Umuyobozi w’Umurenge wa Kicukiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Aimable Rutijana. Yemereye uyu mupfakazi ikibanza azacururizamo mu isoko rya Kicukiro-Ziniya.
Visi perezida wa IBUKA mu murenge wa Kicukiro, Rwakayiro Yoweri, yashimiye cyane aba bagabo n’abagore bagera kuri 50 bibumbiye muri Royal Family kuba baragize igitekerezo cyiza cyo kuremera Mukamana.
Yagize ati “Mukoze igikorwa gikomeye. Ntimucyite gitoya. Uyu mupfakazi mufashije ni umwe mu batishoboye 37 bari ku rutonde rwo gufashwa mu murenge wa Kicukiro. Tuzakomeza tureba ikimugoye kugira ngo adacika intege mu mirimo ye”.
Jeanine Uwimana, umwe mu bagize Royal Family yaragize uruhari runini rwo kwegeranya iyi nkunga no kwegera ubuyobozi bw’imirenge ya Gatenga na Kicukiro kugira ngo itange amazina y’abacitse kw’icumu babiri batishoboye. Ashimira uburyo ubuyobozi bw’umurenge wa Kicukiro byihuse kwumva igitekerezo cya Royal Family.
Mukamana Jeanine waremewe akodesheje akumba ka metero eshatu kuri ebyiri n’igice. Akaryamanamo n’abana be batatu barimo umuhungu w’imyaka icyenda. Uruhande rumwe rubikwamo ibikoresho byo guteka.
Ati “Igikorwa munkoreye nzakibyaza umusaruro. Nzakora ibishoboka byose ndere neza aba bana. Nanjye nzarwana ishyaka ryo gufasha abandi batishoboye”.
Uhagarariye sosiyete Royal yatangarije abari aho ko ubuyobozi bayo bwishimiye iki gikorwa. Bwijeje Royal Family kuzakomeza kuyitera inkunga mu bikorwa by’ingirakamaro nk’ibi.








Ibitekerezo 0