{Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu bwatangarije umutwe w’inkeragutabara z’abasezerewe mu gipolisi ko buzakomeza kuwuba hafi, bawufasha kwiteza imbere mu bice byose by’ubuzima bw’igihugu.}
Bimwe mu byo izi nkeragutabara bazakora harimo kunganira inzego z’umutekano aho batuye ndetse bakagenerwa n’andi mahirwe arimo koherezwa mu butumwa bw’amahoro mu mahanga no kwigishwa imyuga itandukanye.
Izi nkeragutabara zahoze muri polisi y’u Rwanda, ubu abasaga 2200 bamaze kwibumbira mu mutwe w’inkeragutabara, wiswe’ Police Reserve Force’ washinzwe ku ya 15 Ukwakira 2014.
Kuri uyu wa 8 Mutarama 2015, abahagarariye uyu mutwe bahuye n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana baganira ku iterambere ry’uyu mutwe.
Abagize izi nkeragutabara bishimiye aya mahirwe bahawe kuko harimo abari barabuze akazi kandi bashoboye, hakaba ngo hari abandi bakeneye ubuvugizi kugira ngo babone imirimo.
IGP Gasana yashimiye leta uburyo yibutse aba bapolisi ikirinda kubatererana mu buzima busanzwe.
Yagize ati “Dushimire Leta yacu kuba yaradushyiriyeho umutwe w’inkeragutabara za Polisi. Ni icyizere Leta yatugiriye kugira ngo mu gihe dusohotse muri polisi y’igihugu tuzabe dufite uburyo bwo gukomereza imirimo muri sosiyete Nyarwanda mu cyubahiro. Dufite uburyo bwo gukorera hamwe no kwiteza imbere mu gihe tuzaba duhimba ibikorwa bibyara inyungu kandi dusenyera umugozi umwe na Polisi yacu.”
Ku basaba ko bagira ibikorwa byinshi bituma babona imirimo, yabasubije ko hari ibisubizo kuri iki kibazo, ati : « Amafaranga arahari, ibikorwa birahari. Ariko byose bigomba gukorwa mu buryo bwizwe neza. Nicyo Police Reserve force ije gukora. Ije gutunganya iyo mishinga yose inkeragutabara zikorere mu muyoboro wizwe neza biteza imbere».
Uretse ibi hari n’ibindi bibazo byabajijwe, Gasana yagiye abishinga aba-ofisiye bashinzwe inkeragutabara za polisi kugira ngo bazabikemure mu maguru mashya.
CP Sipiriyani Gatete yabanje gushinga imirimo inkeragutabara zimwe na zimwe zikazajya zireberera izindi mu mafasi zirimo mu ntara zose. Yabijeje ko ibiro ashinzwe biziga imishinga inyuranye ku buryo buri nkeragutabara izagerwaho n’imirimo ibyara inyungu aho ituye hagamijwe kandi kubaka igihugu no gutsura amajyambere muri rusange.

CP Sipiriyani Gatete yabanje kuganira n’inkeragutabara za Polisi y’igihugu ashinzwe. Yerekana iyi mirimo yose nkuko Umukuru wa Polisi y’igihugu yaje kubishimangira bituma inkeragutabara zitaha zifite ibyiringiro bihagije.
Komiseri Steven Balinda wasezerewe mu za bukuru muri Werurwe 2014, akaba ari we Nkeragutabara nkuru, yavuze ko hari imishinga myinshi afitiye izi nkeragutabara harimo no kuzihugura no kuzishakira ubutwererane n’inkeragutabara zo mu bihugu by’incuti z’u Rwanda.
Imwe muri iyo mishinga yatekereje ifitanye isano no kubungabunga umutekano wo mu mihanda no mu baturage.
Mu cyegeranyo cyakozwe cyerekana inshingano za Police Reserve Force, hibanzweho ko imishinga myinshi izatekerezwa mu bice byose by’ubuzima bw’igihugu ari byo kunganira inzego z’umutekano hakorwa ibigo bicunga umutekano, kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ku Isi, ubwikorezi, gusukura amamodoka, ubuhinzi-bworozi, korora amatungo magufi n’amaremare, gutwara abantu mu bwato, kwigisha gutwara ibinyabiziga, gutunganya imisatsi, ubwubatsi, kubungabunga ibidukikije n’ibindi…




Ibitekerezo 0