{Abahoze ari abarwanyi barenga 1000 bashyikirijwe impamyabushobozi nyuma yo gukurirana amahugurwa mu gihe cy’amezi atandatu.}
Nkuko tubikesha The New Times, kuri uyu wa 20 Mutarama, abashyikirijwe impamyabushobozi ni abakurikiye amahugurwa mu myuga itandukanye irimo ubwubatsi, ubukanishi, amashanyarazi n’ubukorikori.
Iyi gahunda y’amahugurwa yatewe inkunga na Guverinoma, umujyi wa Kigali n’abandi bafatanyabikorwa banyuranye mu iterambere binyujijwe muri komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima buzanzwe abahoze ku rugerero (RDRC).
Guhera mu mwaka wa 2006, Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero imaze guhugura abagera ku 6000 bavuye ku rugerero n’abasivili 1000.
Umuhuzabikorwa wa RDRC, Musoni Francis, yavuze ko abagera kuri 96% bahawe aya mahugurwa bahise bahabwa imirimo mbere y'uko babona impamyabushobozi zabo, kuri ubu benshi bakaba bari mu mirimo inyuranye, ibi bikaba byaranahinduye ubuzima bwabo.
Yongeyeho ko kubera umubare w’abakenewe ku isoko ry’umurimo, Komisiyo yiteguye guhugura abandi benshi bahoze ku rugerero. Ibi bikaba byishimirwa n’abahawe aya mahugurwa kubera ubumenyi bahabwa.
Hakizimana umwe mu bahawe amahugurwa aragira ati : "Mu mwaka wa 2007 niyandikishije mu bijyanye no gukora amazi, nyuma mpita mbona akazi muri ambasade ya Misiri, ubu nkaba nshinzwe ibijyanye n’amazi, maze kwiteza imbere, nubatse inzu y’ubucuruzi, ngura inka 2 zimpa umukamo uhagije, mbona ubuzima bwanjye bumeze neza mbikesha amahugurwa nahawe na RDRC.
Uwera Petronira, urangije mu bijyanye no gutunganya imisatsi, avuga ko nyuma y’aya mahugurwa afite gahunda yo gushinga salon ikora ibijyanye n'ibyo yize, aho yumva bizahindura byinshi mu buzima bwe.
Abarangije bahawe ibikoresho by’ibanze bizabafasha gutangira imirimo yabo. Komiseri muri RDRC Munyurangabo David, yasabye abahuguwe kwibumbira mu mashyirahamwe bikazabafasha gukomeza ikinyabupfura no gokomeza umuco wo gukora cyane.
Ikindi kiciro kigizwe n’abahoze ku rugerero barenga 1000 kizatangira amasomo nkayo mu kwezi gutaha.
Foto: NewTimes




Ibitekerezo 0