Iyo nama rusange yabereye mu karere ka Muhanga, yibanze cyane ku ntego umuryango Nzambazamariya Véneranda ufite ndetse n’impamvu yatumye ushingwa harimo kwibutsa abanyamuryango bashya ko inyungu ya mbere ari ugufasha abakene kandi utarambirije ku nkunga y’abagiraneza, kuko hari igihe iza itinze ndetse rimwe na rimwe hakaba ubwo ibura.

Annonciate Mukayiranga ushinzwe ikurikirana bikorwa by’umuryango Nzambazamariya Vénéranda, yagaragarije abanyamuryango ko hari igihe babona inkunga idahagije kandi umubare w’abaturage batishoboye babaruye ari munini bikaba ngombwa ko buri muryango yikora ku mufuka we.

Umuyobozi w'agashami kandika imitwe ya Politiki n’amadini, mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) Barihuta Aimé, yibukije abanyamuryango bashya ndetse n’abasanzwe ko inshingano nyamukuru z’umuryango ari ukuba imboni z’abo bahagarariye, bagatungira agatoki inzego za leta abavugwaho ibibazo byo kurenganya abaturage kubera ko umuturage ariwe izi nzego zose zikorera.

Umuryango Nzambazamariya Véneranda watangiye ibikorwa byawo mu mwaka w’i 2000 ukaba ukorera mu turere twa Muhanga, Nyamagabe, Nyaruguru, Bugesera na Rutsiro aho ufasha abatishoboye kwibumbira mu matsinda abyara inyungu, no kwigisha abatazi gusoma kwandika no kubara. Ukaba ufite intego yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Barihuta Aime umukozi muri RGB ushinzwe kwandika imitwe ya politiki
Barihuta Aime umukozi muri RGB ushinzwe kwandika imitwe ya politiki