Urwo rubyiruko ruvuga ko ari igikorwa gishingiye ku isanamitima ndetse no kwitura ababyeyi babo bageze mu zabukuru, uba ubona bakora batiganda ndetse ariko bamarana ubwigunge kuko buri kanya baba bavuga ko ‘imbere ari heza’.

Umukambwe wasaniwe inzu witwa Ngaboyamahina Anastase ,wo mu murenge wa Ntarama, akagari ka Cyugara, yabwiye IGIHE ko yarokotse Jenoside umugore we akitaba Imana, nyuma yo gusigarana abana batatu barakuze bashinga ingo.Yarongeye yishumbusha undi mugore nawe yitaba Imana amusigiye Abana bane.

Uyu musaza ufite uburwayi bw’ibihaha ku buryo atabasha kugira icyo akora bamutereye igishahuro inzu, bamwubakira akarima k’igikoni ndetse bamwubakira urugo aho we avuga ko yari ameze nkuba mu gihuru.

Uyu musaza yagize ati“ Uru rubyiruko ndarushimira kubona rumpitamo rukareba ububabare bwanjye, ni Imana ibyikorera. Njye ndabishima cyane.”

Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi AERG, Mirindi Jean De Dieu, yavuze ko iki gikorwa kitagamije kubaka amazu n’ibindibifatika ahubwo ikigenderewe ari ugusana imitima y’abakuru n’abato barokotse Jenoside.

Ati “Muri iki gikorwa dusana imitima cyane ko ari cyo kiba kigenderewe. Tubwira abantu ko hari icyizere cyo kubaho ejo hazaza”.

Yongeyeho ko uyu mwaka hateganyije ibikorwa byo kubaka amazu, gufasha abatishoboye n’ibindi bikorwa bigamije kwibuka bizajya biba biherekejwe n’ibiganiro bitandukanye.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascene Bizimana,yavuze ko ari ngombwa kwegeranya imbaraga mu bikorwa byo gusigasira amateka no kubaka ejo hazaza kuri uru rubyiruko.

Bizimana yibukije insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu kwibuka 22 igira iti ‘Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside’ maze asaba abagize iyi miryango kuzashyira ibaraga mu bikorwa byo kwibuka ndetse no gukomeza kurwanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ubwo iki gikorwa cyatangizwaga muri 2015 hakozwe ibikorwa bitandukanye byakorewe mu turere turimo Nyamagabe, Gasabo,Ngoma ,ahubatswe amazu atanu, basana amazu atandatu, batanga inka zirindwi harimo izahawe abarokoye Abatutsi,Abahagaritse Jenoside, guharura imihanda ya Km 50, ndetse no gutera ibiti ibihumbi 30 ndetse no gusana imitima y’abantu.

Abakobwa bagezeho burira inzu
Abakobwa bagezeho burira inzu
Dr Bizimana yabasabye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Dr Bizimana yabasabye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Iyi nzu imaranye igihe ibibazo ariko bijeje ko izahita yuzura
Iyi nzu imaranye igihe ibibazo ariko bijeje ko izahita yuzura
Mu gikorwa cyo kubaka urugo kwa Ngaboyamahina
Mu gikorwa cyo kubaka urugo kwa Ngaboyamahina
Umuyobozi wa AERG, Mirindi Jean De Dieu
Umuyobozi wa AERG, Mirindi Jean De Dieu
Bubaka uturima tw'igikoni
Bubaka uturima tw'igikoni

[email protected]