Muri iri tsinda ryose, buri wese afite urwe ruhare mu rugendo rwo gukura imyenda ya caguwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu buryo bunyuranye n’amategeko, ikanyuzwa mu Kiyaga cya Kivu […] ikazanwa ku isoko ry’i Kigali.
Mu berekanywe na polisi harimo uwitwa Nyaminani Alex, wiyemerera ko ari we watumizaga iyo magendu, akishyura amafaranga yo kurangura, abanje kuyavunja mu madorali, akarenzaho n’andi yose ari bukenerwe muri icyo gikorwa cyo kumuzanira ibicuruzwa bye.
Avuga ko “Uwabaga afite inshingano zikomeye ni umuhuzabikorwa wa byose witwa Mashyaka kuko adusaba amafaranga yose azamufasha kubizana akabigeza i Kigali; njye nta kindi nkora usibye gutanga amafaranga, ubundi imari ikaza.”
Nyaminani avuga ko mu gihe iyo magendu y’imyenda yabaga imugezeho, yakoreshaga abakarani mu kuyicuruza […] uburyo bwumvikanisha ko byari bigoye kumubona muri ibyo bikorwa mu buryo butaziguye kuko yifitiye n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi busanzwe akorera i Nyabugogo, mu Mujyi wa Kigali.
Uwitwa Mashyaka Arstide, ufatwa nk’umucurabwenge w’ibikorwa byose byatumaga iyi magendu iva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikagera i Kigali, baciye mu rihumye inzego zose bireba; avuga ko uruhare rwe rwatangiriraga ku Kivu, ibicuruzwa batumije byose bigeze ku butaka bw’u Rwanda […] we akayobora ibikorwa byose bigamije gukumira icyahungabanya urugendo rwa magendu yabo, ikagera ku wayitumije.
Ati “Sinzi n’agaciro k’ibaro (Umufuka w’imyenda); ikiba kindeba ni mu muhanda. Dukorana n’umumotari ugenda imbere y’imodoka iba itwaye imari, akadutwarira umuntu ugenda aduha amakuru y’uko byifashe mu muhanda, aturebera niba nta bapolisi bari mu muhanda. Iyo bigeze ku isoko rya Kimisagara, akazi kanjye kaba karangiye.”
Mashyaka avuga ko yari amaze gukora ingendo enye zinjiza magendu ya caguwa mu Rwanda, ivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, harimo n’urwo yari agiye gusigamo ubuzima kuko inzego zishinzwe umutekano zari zigiye kubafata bakiruka, nyamara bari baziko bashobora kuraswa.
Muri iri tsinda kandi harimo umushoferi witwa Twizeyimana Emmanuel w’imyaka 52, watwaye iyo magendu abizi neza ko atwaye ibintu bitemewe n’amategeko, akavuga ko yabitewe n’amafaranga ibihumbi 400 yahabwaga kuri buri rugendo, mu gihe nyamara ngo urugendo rungana nk’urwo bishyurwaga ibihumbi 100 cyangwa 120 gusa.
Ati “Mashyaka yampaye akazi ambwira ko ari ibintu by’abantu bakomeye, ko inzira ihari nta kibazo cyo mu muhanda. Yampaye amafaranga menshi.”
Twizeyimana avuga ko amwe mu mayeri bakoreshaka kugira ngo badafatwa, kwari ukugura imifuka y’ibijumba cyangwa amakara bakayirenza ku mabaro (Imifuka y’imyenda) ku buryo iyo inzego zishinzwe gusoresha imitwaro no kugenzura imizigo itwawe n’ibinyabiziga zabahagarikaga zikabona ko batwaye ibintu byemewe n’amategeko.
Mu ruhererekane rw’abafatiwe muri iki gikorwa harimo n’abakarani bagendaga bagenzura uko mu muhanda byifashe, bagahanahana amakuru […] bagera aho bateganyije gupakururira iyo magendu, bagakora n’akazi ko kuyicuruza babisabwe n’uwabaga yaranguye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko abafashwe bose nibahamwa n’ibyaha bakekwaho, bazahanwa nk’uko biteganywa n’amategeko kuko ibyo bakoze bishobora kuba ikiraro cyo gukwirakwiza ubwandu bw’icyorezo cya COVID-19 cyangwa ibindi byaha byahungabanya umutekano w’igihugu.
Ati “Ntacyo tuzemera ko cyakoma mu nkokora imbaraga zashyizwe mu kurwanya COVID-19, niyo mpamvu n’aba twabafashe. Abanyarwanda bose bakwiye kumenya ko nta mpamvu yo gukora ikintu bazi neza ko ari icyaha cyangwa ikindi kintu cyose kitemewe n’amategeko bitwaje ko umunsi bafashwe bazabibazwa.”
CP Kabera avuga ko nta munyarwanda ukwiye gutegereza kubona ko undi yahanwe ngo abone kureka gukora icyaha kuko hari ibyemewe n’amategeko bindi yakora.
Yakomeje yibutsa ko umuntu ushora imbaraga ze n’amafaranga ye, azi neza ko umunsi yafashwe azabibazwa ndetse n’ibyo yakoze byose bikaba imfabusa […] bihungabanya uwabikoze n’umuryango we kuko ntacyo aba akibashije kubagezaho.
Abafatiwe bose muri iki gikorwa cyo kwinjiza magendu, bashobora gukurikiranwa n’ubutabera bashinjwa icyaha cyo gucuruza magendu, kunyereza imisoro ya leta, no kwishora mu bikorwa bishobora guha urwaho ibindi byaha bihungabanya umutekano w’igihugu.
Nubwo nta mategeko yihariye yari yajyaho ahana abantu bahamwe n’icyaha cyo gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19, abafashwe bose uko ari 10 bashobora guhanirwa gukora icyafatwa nk’amakosa akomeye.
Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagaragara mu Rwanda, aba bantu ni bo ba mbere bafatiwe mu bikorwa byo kwinjiza no gucuruza magendu mu Rwanda.









Ibitekerezo 0