Ibi babitangaje ubwo bitabiraga inama ya kabiri y'abafite ubumuga bo mu muryango w’Afurika y’i burasirazuba iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Kanama 2016.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’abafite ubumuga, Ndayisaba Emmanuel yavuze ko abafite ubumuga bafite Mitiweli basanzwe bahabwa insimburangingo gusa bakazihabwa bageze ku bitaro bikuru ( Referal Hospitals).

Ati ” Turifuza ko byanagera ku bitaro by’uturere cyangwa abantu bakajya babonera serivisi aho batuye batarinze kuza i Kigali.”

Umuntu ufite Mitiweli afite uburenganzira bwo guhabwa insimburangingo n’inyunganirangingo.

Ku kijyanye n’ubwisungane mu kwivuza Ndayisaba yavuze ko Ikigo cy’igihugu cy’Ubwishingizi, RSSB yabasobanuriye ko hakirimo ingorane mu mafaranga yo kwishyura izi mituweli ngo ariko iki kibazo kiri kwigwaho hanarebwa ingengo y’imari izagenda ku bikoresho bizakenerwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Mukabaramba Alivera mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko ku kibazo cy’ubwisungane mu kwivuza abafite ubumuga mu Rwanda bagaragaje, hari umushinga w’itegeko Leta irimo kwiga kugira ngo ubwisungane mu kwivuza buzabafashe kujya bahabwa insimburangingo n’inyunganirangingo ku bitaro by’uturere.

Yagize ati ”Turimo kureba ukuntu bizakorwa, mu mikoranire na Mituweli abafite ubumuga bakoroherezwa kubona insimburangingo n’inyunganirangingo, turareba n’uburyo hashyirwaho ibigo bikora insimburangingo n’inyunganirangingo.”

Kugeza ubu mu Rwanda abafite ubumuga muri rusange bagera ku bihumbi 160 nk’uko bigaragara mu ibarura ryakozwe na MINALOC umwaka ushize.

Abahagarariye abafite ubumuga mu karere ka Afurika y'Uburasirazuba
Abahagarariye abafite ubumuga mu karere ka Afurika y'Uburasirazuba