Abadepite 53 kuri 57 bitabiriye Inteko rusange kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Nyakanga, ni bo batoye Itegeko rigena imitunganyirize, ifasi, ububasha n’imikorere bya Komite y’Abunzi.
Nk’uko byasobanuwe na Depite Kalisa Alfred, Umuyobozi wa Komisiyo ya Politiki, uburinganire n'ubwuzuzanye n’Iterambere ry’Umuryango, bigashimangirwa na Minisitiri w’Ubutabera Johston Busingye, Itegeko rishya riragabanyiriza Abunzi ububasha, bityo bikazaborohereza kazi, maze abaturage barusheho kunogerwa na serivisi batanga.
Minisitiri Busingye yagize ati “Harimo ibintu bikuru bibiri, Ububasha bwo kunga abafitanye ibibazo bikomoka ku cyaha, Inteko Ishinga Amategeko itoye ko ubwo bubasha buvanwa mu mirimo y’Abunzi. Icya kabiri, Inteko yakomeje gusuzuma n’abadepite bajya mu baturage basanga ububasha bwa Komite y’Abunzi ku kiburanwa bugeze kuri Miliyoni eshanu (5.000.000 Frw), bushobora kuba buri hejuru cyane…”
Agaciro k’ikiburanwa ku kirego Abunzi bazajya bakira ntikazajya karenga miliyoni eshatu.
Ku kirebana n’igabanuka ry’Ububasha bw’Abunzi ku gaciro k’ikiburanwa, Depite Mporanyi Théobald yagaragaje impungenge z’uko bishobora gutuma bamwe mu baturage batabona ubutabera, bitewe n’uko ikidakemuwe n’Abunzi kizajya kijyanwa mu nkiko kandi byo bikaba bisaba kwishyura igarama ry’urubanza.
Iri tegeko ryatowe, rije risimbura Itegeko Ngenga Nº 02/2010/OL ryo kuwa 09/06/2010, rigena imiterere, ifasi, ububasha n’imikorere bya komite y’abunzi, ryabahaga ububasha ndakuka bwo guca imanza ku byaha bijyanye no gukubita no gukomeretsa, kwica itungo ry’umuturanyi, kwangiza no gusenya inyubako y’abandi, iterabwoba, ubujura, kwangiza umutungo w’abandi n’ibindi.
Iryo tegeko ngenga kandi ryahaga Abunzi ububasha bwo kuburanisha no gukemura ikibazo ku kiburanwa gifite agaciro kugeza kuri miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Biteganyijwe ko uwo mushinga w’Itegeko Abadepite batoye, unonosorwa, rigashyirwa mu ndimi eshatu (Igifaransa n’Icyongereza), rigashyikirizwa Umukuru w’Igihugu akarishyiraho Umukono, maze rigasohoka mu Igazeti ya Leta, ubundi rigahita ritangira gukurikizwa.


Ibitekerezo 0