Minisiteri y'Umuco na Siporo ivuga ko nubwo ubutwari bubarwa ku muntu ku giti cye,abakomoka ku ntwari batabaho nabi kandi nubundi leta isanganywe gahunda zita ku batishoboye.

Mu gikorwa cyo gusuzuma umushinga w’itegeko rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, abakozi b’urwego rushinzwe intwari hamwe na Minisiteri y’Umuco na Siporo, bagaragaje impamvu bashaka ko zimwe mu ngingo z’itegeko zigena ibigenerwa intwari zivanwamo, zigashyirwa mu iteka rya Perezida.

Ingingo ziri kuvugururwa hagamijwe kuzijyanisha n’igihe bitewe n’ibihembo zigaragaza ko byagenerwa intwari mu buryo bw’ibintu byafatwa mu gaciro k’amafaranga, kandi bikaba bihabanye n’imigenzereze myiza y’umuco nyarwanda.

Ibi bishingirwa ku kuba hari nk’ingingo yavugaga ko umuryango w’intwari yo mu cyiciro cy’Imanzi ugomba kwitabwaho, kandi leta itarigeze igena ingengo y’imari yo kubitaho, bikaba kandi byanagora leta kubibonera ingengo y’imari mu gihe intwari zaba ziyongereye.

Umuyobozi wungirije wa komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko, Nyirahirwa Veneranda avuga ko kwita ku muryango ugizwe n’umupfakazi n’abana, hazamo kubarihirira amashuri mu gihe bibaye ngombwa, ndetse baba badafite inzu bakaba bakubakirwa, kandi byose bikaba bisaba amafaranga n’ubwo atari cyo byari bivuze mu itegeko.

Nyirahirwa ati "ntabwo bivuze ko bivuyeho mu muco w’Abanyarwanda, ariko iyo bibaye itegeko hari icyo bizitira, nyamara iyo ufite ubushobozi ibyiza byose wakorera umuryango we wabikora."

Nubwo nta biteganywa n’itegeko bisobanura ibigenerwa umuryango w’uwagizwe intwari, abadepite bagize iyi komisiyo basabye ko abana bakomoka ku muryango w’uwagizwe intwari batakwandagara.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minispoc,Kalisa Edward, yasubije abadepite ko guverinoma isanganywe gahunda zo kwita ku miryango itabayeho neza, bityo ko bidashoboka gutererana umuryango w’abakomoka ku ntwari.

Kalisa yagize ati "umwana wese leta iramufasha ngo atandagara, uw’intwari ntabwo bishoboka ko ari we wakwandagara."

Gushyira ingingo zigaragaza ibigenerwa intwari mu iteka rya Perezida, bizafasha mu kuzihindura bitagombye guca mu Nteko inshinga Amategeko.

Kugeza ubu u Rwanda rufite ibyiciro by’intwari bitatu, bigizwe n’Imanzi, Imena n’Ingenzi. Icyakora hakaba n’abandi babarizwa mu byiciro bitandukanye,bagenerwa Imidari n’Impeta by’inshimwe bitewe n’ibikorwa by’indashyikirwa bakoze.

Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko
Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko