{ Rusizi: Impunzi z’Abanyarwanda 158 zabaga mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo tariki ya 16 Werurwe zambukiye ku mupaka wa Rusizi I uri mu Karere ka Rusizi zigaruka mu Rwanda. }
Aba batahutse bavuga ko gutinda gutahuka byaterwaga n’Umutwe wa FDLR ufasheho ingwate abatari bake mu mashyamba y’iki gihugu cya Kongo.
Abatahutse muri rusange ni 159 barimo umugore umwe w’umunyekongo washakanye n’Umunyarwanda. Biganjemo abana n’abagore, gusa ngo umubare w’abagabo nawo ukaba ugenda wiyongera nkuko umuyobozi w’Inkambi ya Nyagatare bakirirwamo bakigera mu Rwanda, Uwitonze Alfred Safi yabitangarije Imvaho Nshya.
Uwitonze yagize ati: “Umubare w’abagabo batahuka uragenda wiyongera. Urabona ko uyu munsi haje 29, uyu mubare tukaba tutaherukaga kuwakira kuko wasangaga haza abagore n’abana.”
Inyigisho mbi zibatera ubwoba bahabwa na FDLR kuko ibintu byifashe mu Rwanda niyo nzitizi ku bashaka gutaha. Iyi ni nayo mpamvu usanga abagabo bataha ari bake ugereranyije n’abagore babo aho bababwira ngo gutaha bakabanza bakareba uko byifashe nkuko bamwe mu bagore baganiriye n’Imvaho Nshya ubwo bari bakimara kwambuka umupaka babiyitangarije.
Izi nyigisho mbi kandi hari abo usanga zaragize imbata. Urugero ni urwa bamwe batashye kuri uyu wa gatanu bavuga ko icyabateye gutaha ari intambara z’imitwe yitwaje intwaro iri mu mashyamba ya Kongo; byumvikane ko izi ntambara zitabayeyo bakwigumirayo. Umwe muri bo,Niyonsaba Daphrose avuga ko avuka ahitwaga Ruhondo.aganira n’Imvaho Nshya yagize ati: “Intambara z’imitwe yitwaje intwaro muri Kongo nizo zitumye mfata icyemezo cyo gutaha mu gihugu cyanjye ngo abe aricyo nzagwamo aho kugwa ishyanga”.
Uko bimeze kose ariko, umubare w’abataha muri iyi minsi yaba uw’abaturage basanzwe, yaba uw’abari mu mutwe wa FDLR uragenda wiyongera. Imibare itangwa n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rigaragaza ko impunzi z’abanyarwanda zikiri hirya no hino mu bihugu bitandukanye zigera ku bihumbi 70.
Leta y’u Rwanda ifatanyije na UNHCR bemeranije ko nyuma y’ukwezi kwa 6 k’umwaka utaha wa 2013 nta munyarwanda uzaba ucyitwa impunzi; bivuze ko bose bagomba kuba batashye abazagumayo akazaba ari ku bushake bwabo.
Inkuru dukesha: Imvaho Nshya

Ibitekerezo 0