Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwahamije itsinda ry’abantu 12 ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu iyicarubozo no kudatabara uri mu kaga, bamwe muri bo bakatirwa igifungo guhera ku myaka ibiri kugeza kuri 15.

Aba bose bahamijwe ko bagize uruhare mu rupfu rw’uwitwa Rwakirenga Noah, aho bamukubise bamufashe ninjoro bari ku irondo kuwa 21 werurwe 2015 bamukekaho ubujura. Ibi byabereye Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Rurenge Umurenge wa Murama.

Bahamijwe kugira uruhare mu kwica
Bahamijwe kugira uruhare mu kwica

Bahamijwe ko bamufashe bamukubita bamuziritse biza kumuviramo urupfu.

Abari ku irondo babonye uyu musore ahagana saa mbili z’umugoroba bakeka ko yaba yibye bamwirukaho kugeza bamufashe baramukubita baranamuzirika.

Mu Rukiko hatangajwe ko bamenyesheje Umuyobozi w’Umudugudu n’ushinzwe umutekano muri uwo mudugudu bahageze basanga uyu musore ari intere bakomeza kumukubita arahagwa.

Urubanza rwa mbere rwaburanishirijwe ahakorewe icyaha kuwa 22 Mata 2015, ubushinjacyaha busabira abaregwa ibihano hakurikijwe ibyiciro by’uko bagize uruhare mu rupfu rwe.

Mu isomwa ry’uru rubanza kuwa 30 Mata abitwa Nzamwita Fabrice wari ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kanyinya, Nsabimana Ciriaque Umukuru w’uyu mudugudu na Bisangwabagabo Cyprien bahanishijwe igifungo cy’imyaka icumi, bashinjwa kuba ntacyo bakoze kugira ngo barokore nyakwigendera kuko ubwo bwicanyi bwakozwe bahibereye.

Itsinda rigizwe n’abafashe uwo musore ndetse bakanamukubita ririmo Munyaneza Jean Baptiste, MunyanKindi Jean Damascene, Mukabunani Claudine, Hakizimana Manasseh, bahanishijwe igifungo cy’imyaka 15.

Naho Mwumvaneza Fred na Minega Assouman bo bahanishijwe igifungo cy’imyaka ibiri n’amafaranga ibihumbi 200 buri wese nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kudatabara umuntu uri mu kaga.

Nyuma y’uru rubanza bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE Bavuze ko bibaje kubona abantu bari ku irondo bashinzwe umutekano bagakora ikosa ryo kwica umuntu.

Mupenzi Jean bosco umwe mu baturage bari bitabiriye uru rubanza yagize ati ” Birababaje kubona abashinzwe kurinda umutekano w’abaturage aribo bawuhungabanya, ikindi kubona abayobozi barimo uw’umudugudu n’ushinzwe umutekano ntacyo bakoze ngo nyakwigendera atabarwe ahubwo bakabareberera kugeza apfuye.“

Basinyira umwanzuro w'Urukiko
Basinyira umwanzuro w'Urukiko

Usabyinfurwa Francine nawe wari muru uru rubanza yavuze ko yababajwe no kuba abakoze ubwo bwicanyi harimo n’umugore mugenzi we.

Yagize ati”Nababajwe ni byo aba bantu bakoze kandi nta n’ibimenyetso bari bafite bifatika kugira ngo bishinje nyakwigendera ko yari yibye. Ikindi kandi kubona umuntu w’umubeyi nawe yirukanka ku muntu akanamukubita ntabwo aribyo ahubwo yarakwiye kumutabariza nk’umubyeyi ufite impuhwe.“

Abasomewe bahawe uburenganzira bwo kuba bajurira mu gihe kitarenze iminsi 30.