Ibi yabigarutseho mu gikorwa cyo kumurika igitabo kivuga amateka ya Ecole Notre Dame de la Providence de Karubanda (ENDPK), cyabaye ku wa 17 Ukwakira 2025.
Muri iki gikorwa, Minisitiri Dr. Bizimana, yagaragaje bimwe mu byaranze iri shuri, agaruka ku mateka ryanyuzemo n’uruhare Padiri Mungwarareba Modéste, yagize mu kuribyutsa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dr. Bizimana yavuze ko Padiri Mungwarareba yakuriye mu buzima bw’itotezwa aho ababyeyi be bishwe hagati ya 1959 na 1963, bicirwa ku ivuko muri Nyamagabe ahitwa i Mushubi, asigara ari imfubyi.
Uko Gereza ya Karubanda yatotezaga abayifungiyemo biswe ibyitso
Mu myaka ya 1990, gereza ya Butare yayoborwaga n’uwitwaga Kagango, imenyekana cyane mu bikorwa byo gutoteza abitwaga Ibyitso.
Minisitiri Dr. Bizimana, yavuze ko bafungiyemo Abatutsi, maze baza kurwariramo macinya, aho kubitaho nk’abarwayi babahimisha kubima amazi ngo bapfe.
Ati ‘‘Umuntu urwaye iriya ndwara akabura amazi iramwica, kuko amazi amushiramo. Bo aho kubaha amazi babahaye umunyu kugira ngo barusheho kugira inyota, na Mungwarareba yari muri bo. Abo Batutsi benshi baguye muri gereza bazize macinya n’umwuma, gusa Mungwarareba ararokoka.’’
Yagaragaje ko abo bantu babafungiye ukwabo kugira ngo hatajya hagira ubafasha n’ubatabara, ariko ku bw’amahirwe Mungwarareba bakajya bamwibira amazi bituma arokoka.
Nyuma yo gufugurwa, Padiri Mungwarareba yasubiye mu Iseminari Nto ya Butare ku Karubanda kwigisha, aho yabifatanyaga no kwigisha muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Muri Jenoside nabwo yarahizwe ngo yicwe, mu bamuhigaga hakabamo Padiri mugenzi we witwaga Kabarira Martin, ariko ku bw’amahirwe ntibamuvumbura, ararokoka.
Nyuma ya Jenoside, Mungwarareba yagize uruhare mu kubyutsa ENDPK, ariko aza gupfa mu 1999, aho mu murage yasize harimo n’Umuryango wamwitiriwe witwa Association Modéste et Innocent (AMI), uharanira kwimaza amahoro arambye mu Rwanda.





Ibitekerezo 0