Ingoma Ngabe, ni yo yari Ibendera ry’Igihugu, akaba ari na yo yari nkuru mbere y’Umwami n’Umugabekazi. Umurimo wayo wari uwo kwimika Abami no guhuza Umwami na Rubanda.
Ingoma Ngabe ntiyari ingoma nk’izindi zakoreshwaga mu misango no mu mihango y’ibwami, kuko yo ntiyavuzwaga, ahubwo izindi zarayivugirizwaga zikayitaramira nk’uko zataramiraga Umwami.
Umuntu utembereye mu Ngoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda mu Kerere ka Huye yerekwa ibintu ndangamurage birenga ibihumbi 15 bifatika, hatabariwemo amafoto y’ibitarashoboye kuboneka.
Mu gice gisoza hari Ingoma Ngabe zifashishwaga mu mihango y’Abiru ariko igarukwaho cyane ni iyitwa ‘Nanguburundi’ yanyazwe mu Burundi.
Umushakashatsi mu Nteko y’Umuco, ushinzwe Amateka Ashingiye ku Bisigaratongo, Ntagwabira André, yabwiye IGIHE ko iyi ngoma yahoze mu Burundi mu myaka ya kera yitwa Nangurwanda, igeze mu Rwanda na bo bayibatiza 'Nanguburundi'.
Ati “Mu bihe byashize, u Rwanda n’u Burundi kimwe n’ibindi bihugu byari bituranye muri aka karere k’ibiyaga bigari akenshi wasangaga bihanganye kimwe gishaka gufata ikindi, mbese bihigana ubutwari. Iyo ngoma rero mu Burundi bayitaga ‘Nangurwanda’, Abanyarwanda barwanye n’Abarundi barabatsinda barayinyaga, igeze mu Rwanda bayita ‘Nanguburundi’.”
Ntagwabira avuga ko guhindura iri zina byari bigamije kwihimura kuri abo babisha bari bamaze gutsinda.
Aho izi ngoma ziri hagiye harimo amazi ateretsemo, afasha kuhageza umwuka mwiza kuko zifungiranye mu birahure. Abahashinzwe bavuga ko aya mazi hari n’igihe ashiramo bakongeramo andi.
Amateka ntabwo agaragaza igihe nyakuri iki gitero cyatumye iyi ngoma inyagwa cyabereye, ariko inyandiko zigaragaza ko hari mu kinyejana cya 17, ku ngoma y’Umwami Cyirima II Rujugira.
Nyuma yo kunyaga iyi ngoma, ibwami bari barayiragije umuryango w’Abiru b’Ababona wabaga i Giseke ho muri Nyaruguru.
Gusa iyi ngoma nta mihango yihariye yigeze ikoreshwamo ibwami kuva igejejwe mu Rwanda.
Uruhererekane nyemvugo rugaragaza ko Cyirima II Rujugira yategetse u Rwanda kuva mu 1675, atanga mu 1708.
Amateka agaragaza Cyirima II Rujugira nk’Umwami wari umuhanga mu by’urugamba. Uyu mwami yimye ingoma ibihugu byari bituranye n’u Rwanda bishaka kurwigabanya, ashyiraho uburyo bwo kurwana bushya.
Aho gutegereza ko bazamutera ngo atabare, yafashe imitwe y’ingabo ayishyira ku nkiko z’u Rwanda kugira ngo ikumire abashakaga gutera u Rwanda. Ibi byaramuhiriye kuko u Rwanda ntirwigeze rutsindwa ku ngoma ye, ndetse ni we wavuze ngo “u Rwanda ruratera ntiruterwa”.





Ibitekerezo 0