Ni Jenoside yateguranywe ubuhanga n’ubukana by’ikirenga kandi bikorwa imyaka myinshi kugira ngo abazayikora bazabe bariteguye bihagije.

Umushakashatsi kuri Jenoside, Gregory Stanton, wo muri Kaminuza ya George Mason yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje ko abategura Jenoside batandukanya abaturage, buri tsinda rigahabwa izina ryihariye, rikagenderwaho babatandukanya n’abandi badahuje itsinda.

Avuga ko nyuma y’iki cyiciro abibasiwe batangira kwamburwa ubumuntu, hakabaho kwigisha abazakora Jenoside, abatagira aho babogamiye bakibasirwa, abazicwa bagashyirwa ku ntonde, hagakurikiraho kubica, ariko nyuma abateguye umugambi bakazabihakana.

Ubu buryo busa neza n’ubwakoreshejwe mu gucura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, yabaye hashize imyaka irenga 35 habibwa ingengabitekerezo y’amacakubiri, gutoteza no kwibasira uwitwa Umututsi kandi uwabikoze nahanwe dore ko wari umugambi ufite imizi no mu butegetsi.

Abakoloni b’Ababiligi, Abihayimana muri Kiliziya Gatolika, abanyamahanga n’abanyapolitiki b’abanyarwanda, bijanditse bikomeye mu icurwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bamwe bagira n’uruhare mu kuyikora. Kuri iyi nshuro, turagaruka kuri Gitera Habyarimana Joseph, ufatwa nk’inkomoko y’umuze w’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Gitera Habyarimana Joseph, ni umwe mu banyapolitiki ba mbere mu Rwanda waranzwe no kwimakaza amacakubiri n’urwango rw’Abatutsi. Yabinyuzaga mu ishyaka yashinze mu 1959 ryitwa APROSOMA (Association pour la Promotion Sociale de la Masse), ryashishikariza rubanda Nyamwinshi (Abahutu) kwanga Abatutsi.

Ikigaragaza cyane urwango rukabije Gitera yangaga Abatutsi, ni amategeko 10 yise ay’Abahutu yashyizeho mu 1959. Aya mategeko yari akubiyemo urwango rukabije ndetse asa n’acira urwo gupfa Abatutsi. Gitera yayakanguriraga Abahutu abasaba kuyakurikiza, kugira ngo ubwoko bw’Abatutsi bucike burundu.

Aya mategeko 10 y’Abahutu yaje kongera kwimakazwa na Ngeze Hassan wari umwanditsi w’Ikinyamakuru cyabibaga amacakubiri mu Banyarwanda cyitwa Kangura mu 1990. Iki gihe Kangura yongeye gusohora aya mategeko, nyuma y’uko tariki 1 Ukwakira 1990, Inkotanyi zari zitangije urugamba rwo kubohora igihugu.

Ibyo wamenya ku mategeko 10 y’Abahutu

Igitekerezo cyo guhimba ayo mategeko y’urwango yise ay’abahutu cyadukanywe bwa mbere mu Rwanda na Gitera, muri mitingi ya Aprosoma, muri Astrida, (Huye) ku wa 27 Nzeri 1959.

Ni amategeko afite iriburiro rigaragaza ko rifite inkomoko muri Bibiliya kuko atanga amabwiriza ngo ‘guhera ubu…’. Gitera agakomeza avuga ko ‘Umubano w’umututsi n’umuhutu’ ari ‘umufunzo ku kuguru, ni umusundwe mu mubiri, ni umusonga mu rubavu’.

Nyuma yo kugereranya umubano w’abantu n’abandi nk’indwara cyangwa udukoko turyana Gitera agatongera ategeka “Umuhutu” ngo “Ntuzongere kwemera cyangwa kwizera Umututsi.”

Mu mategeko yasobanuraga uburyo “Abahutu” badakwiye kubana n’abo yanga akanatanga n’impamvu agira ati “Umututsi yuje ubwangwe”; “kamere y’Umututsi ni ubushukanyi” akavuga ko “kubana n’umututsi ni ukwihambiraho urusyo”.

Guhashya cyangwa kwikiza umututsi Gitera yabyise “kwirinda umwanzi cyangwa kwirwanaho” kandi akanabihamya ko byemewe n’amategeko.

Nyuma yo gutangaza amategeko 10 y’Abahutu yayashyize mu Kinyamakuru, cya APROSOMA cyitwaga ‘Ijwi rya rubanda rugufi’, yakwirakwizagamo inyandiko n’imvugo z’urwango, amacakubiri ari cyane cyane urwango ku batutsi.

Tom Ndahiro, umwanditsi akaba n’Umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko Gitera ari umwe mu babibye bakananduza umuze ingengabitekerezo ya Jenoside mu banyarwanda.

Ati "Gitera ari no mu bateye u Rwanda umuze w’ingengabitekerezo ya Jenoside. Ayo mategeko ye agereranya Abatutsi nk’udukoko tubi nk’imisundwe, akababonamo ububi nk’indwara zirimo umusonga mu rubavu cyangwa kanseri (umufunzo) yari yo ntango yo kubambura ubumuntu no kubagira babi."

Inyandiko rutwitsi za Gitera

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene, avuga ko Gitera akimara kwirukanwa mu Iseminari, aribwo yatangiye politiki ishingiye ku ivangura.

Avuga ko uretse ayo mategeko, Gitera yanditse izindi nyandiko rutwitsi harimo iyo avugamo ko ‘kubana n’umututsi ni nko kubana na kanseri mu gifu’. Anandika agira ati “Bavandimwe mwese namwe bagufi nitube umwe ‘guhera ubu nta serivisi n’imwe tugomba guha umututsi yaba iyo yishyura cyangwa iyo batishyura’.

Hari kandi inyandiko yasohoye mu Ugushyingo 1959, yise "Umunsi mukuru w’ibohorwa ry’Abahutu ku ngoma y’Abatutsi mu Rwanda", yari igamije kwereka Abahutu ko Abatutsi ari bo nkomoko y’ibibi byose, bakaba nta kabuza bagomba kwicwa bakavaho.

Iyo nyandiko Gitera yayicishije mu Kinyamakuru cya APROSOMA cyitwaga "Ijwi rya Rubanda".

Aya ni amwe mu magambo akubiye muri iyo Nyandiko ya Gitera

• Batutsi ba Gatutsi, mwarishe, mwarasahuye, mwarabambye, mwataze imiranzi y’Abahutu. Muri ibirura ni mugende rwiza.

• Batutsi ba Gatutsi, mwarahotoye, mwaranize, mwarakandagiye, mwicariye Abahutu. Muri ababisha nimugende rwiza.

• Batutsi ba Gatutsi, mwarambuye, mwaranyaze,mwaratwitse, mwishe Abahutu rubi. Muri abanzi ni mugende rwiza.

• Batutsi ba Gatutsi, mwicishije icumu, inkota, icyuma, amarozi, ni byo mugiye kwicishwa. Mwarakandagiye mwaricariye, mukandagiwe mwicariwe. Ni mugende rwiza.

• Batutsi ba Gatutsi urwo mwishe Abahutu ni rwo mugiye gupfa. U Rwanda rwose rurabanze, muratarataza ay’ubusa. Mugiye guhorwa nimugende rwiza.

• Batutsi ba Gatutsi murashaka kwigenga? Nimwigenge ukwanyu Abahutu bazigenga ukwabo. Muri Abakomunisite, muri ababuramana, Abahutu tuzakomeza iyacu. Ba Gatutsi mwe nimugende rwiza.

• Batutsi ba Gatutsi, kuva ubu duciye ukwacu, nimuce ukwanyu. Ntituvanze turavanguye, Nimwigenge twigenge. Ba Gatutsi mwe, nimugende rwiza.

• Bahutu ba Gahutu mwe, mwigenge inyuma y’ibirura. Imiranzi basigaje ya ba so, barashaka na mwe kubarya. Ba shahu mwe, nibagende rwiza.

Nyuma y’iyi nyandiko ku itariki ya 24 Ukuboza 1959, Abatutsi bamaze iminsi bishwe, icyo gihe Noheli yari iraye iri bube, Gitera yasohoye indi nyandiko yagaragazaga ibyishimo yari atewe n’ubwicanyi bwari bwakorewe Abatutsi.

Gitera ni we wabaye uwa mbere mu gukoresha imvugo mbi z’urwango yitaga abatutsi kandi akabikora ku mugaragaro, hari aho yabitaga ibirura cyane cyane mu nyandiko ze zo hagati ya 1958-1959. Ni we wa mbere kandi wabanje kubita ‘inzoka’ ku mugaragaro.

Tarik ya 27 Nzeri 1959 yakoresheje iyo mvugo yongeraho ko ukubita imbeba atababarira n’ihaka. Gitera ni nawe wa mbere wahamagariye urubyiruko rw’abahutu gufata ‘udufuni n’imihoro’ bagatsemba abatutsi.

Kangura yunze mu rya Gitera

Aya mategeko 10 y’Abahutu yaje kongera kwimakazwa na Ngeze Hassan wari umwanditsi w’Ikinyamakuru cyabibaga amacakubiri mu Banyarwanda cyitwa Kangura mu mwaka wa 1990.

Iki gihe Kangura yongeye gusohora aya mategeko, nyuma y’uko tariki 1 Ukwakira 1990, Inkotanyi zari zitangije urugamba rwo kubohora igihugu. Ikaba yari igamije kurushaho kwimakaza urwango rw’Abatutsi ndetse no gushishikariza Abahutu kubahigisha uruhindu ngo babice.

Gitera Joseph ni umwe mu bari ku isonga mu kubiba urwango mu banyarwanda
Gitera Joseph ni umwe mu bari ku isonga mu kubiba urwango mu banyarwanda