Zelenskyy yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Piers Morgan Uncensored ku wa Gatatu, tariki ya 14 Ukwakira 2026. Ni nyuma y’uko Trump atangaje ko Ukraine ikwiye kubona undi perezida usimbura uyu muyobozi uriho ubu.
Muri icyo kiganiro, Zelenskyy yavuze ko imyitwarire ya Trump imubabaza, cyane cyane iyo abona ko Perezida wa Amerika ahisemo uruhande rutari urwa Ukraine mu ntambara ikomeje kuyihanganisha n’u Burusiya.
Yagize ati “Birababaza iyo Perezida Trump ahisemo uruhande rumwe, rutari urwacu.”
Icyakora Zelenskyy yavuze ko nta kibazo afite mu gihe Trump ahisemo kuba hagati ya Ukraine n’u Burusiya, aho kugira uruhande rumwe ashyigikira. Yashimangiye ariko ko uwahisemo uwo mwanya akwiye kuwugumamo.
Ati “Niba uri hagati, ugomba kuguma hagati.”
Zelenskyy yanabajijwe niba yumva Trump yaramutengushye. Iki kibazo cyakurikiye amagambo Perezida wa Amerika yatangaje mu mpera z’icyumweru gishize, asaba ko Ukraine ibona undi muyobozi, nyuma yo kwemera gukuraho ibihano ku byoherezwa hanze by’u Burusiya bya mazutu.
Mu gusubiza, Zelenskyy yemeye ko yumva yaratengushywe, ariko asobanura ko iki kibazo gifite uburemere burenze uko we ubwe yiyumva cyangwa amarangamutima ye bwite.
Ati “Mu by’ukuri, yego… ariko birakomeye kurusha kubifata gusa nk’amarangamutima yanjye cyangwa uko niyumva.”
Yongeyeho ko ababazwa no kubona igihugu cye gitakaza umufatanyabikorwa ukomeye.
Ati “Birababaje kuba turi gutakaza umufatanyabikorwa ukomeye.”
Zelenskyy yanashimangiye ko igihugu cye kitagurishwa, agaragaza ko kuri Ukraine iki kibazo kidakwiye gufatwa nk’ubucuruzi. Yavuze ko ibiri kuba bireba ubuzima bwabo n’igihugu cyabo, aho kuba inyungu z’ubucuruzi.
Ati “Ntabwo turi kugurisha igihugu cyacu. Kuri twe, ntabwo ari ubucuruzi, ni ubuzima bwacu gusa kandi iki ni igihugu cyacu.”



Ibitekerezo 0