Aba bayoboke biroshye muri Capitol bateza akavuyo bangiriza ibintu byinshi ndetse bakomeretsa bamwe mu bakozi bari bahari bo kuharinda, binjiye no mu byumba bitemerewe rubanda, bivugwa ko bashakaga no kwica bamwe mu banyapolitiki bari muri iyi nyubako nka Mike Pence wari Visi Perezida wa Donald Trump.

Iyi myigaragambyo yasize abantu bane babuze ubuzima, abarenga 725 barafunzwe bazira kugira uruhare muri iyi myigaragambyo yasize yangije ibintu bifite agaciro ka miliyoni 1.5$.

Nyuma yaho haje gushyirwaho komite yo kugenzura ibyabaye byose, gukurikirana ababiteguye no gufatira ibihano ababigizemo uruhare bose harimo n’abanyapolitiki bamwe na bamwe bari bashyigikiye Trump.

Iri perereza rimaze guhishura byinshi ku ruhare Trump yagize ku byabaye kuri uwo munsi utazibagirana mu mateka ya Amerika.

Trump mu bari baburiwe ku bizaba kuri iyo taliki

Cassidy Hutchinson wakoreraga Trump munsi y’Umuyobozi Mukuru Mark Meadows, yatanze ubuhamya muri iri perereza agaragaza ko Trump ndetse n’umuyobozi we bari bazi neza ko hashobora kuba imyigaragambyo, ndetse yavuze ko uyu wari Umukuru w'Igihugu yateye imbaraga abamukomeyeho.

Hutchinson yavuze ko mu gitondo cyo ku wa 6 Mutarama 2021, Trump yabwiwe ko bamwe mubaje mu myigaragambyo bafatanywe intwaro, aza kubwira abashinzwe umutekano ko bakwiriye kurekera gusaka abantu.

Mu magambo ye Trump yavuze ati ‘take the mags away’ bishatse kuvuga ko yabwiraga abashinzwe umutekano ko bakwiriye kuvanaho imashini zibasha kwerekana ibyuma (metal detectors), Trump yavuze ko bakwiriye kureka kubasaka kuko “ntabwo ari njye bashaka kugirira nabi.”

Cassidy Hutchinson yakomeje kuvuga mu buhamya bwe ko atitaye ko bafite intwaro, ibi byateye imbaraga benshi bamushyigikiye kuko nyuma yaho benshi bahise binjira muri Capitol bitwaje imbunda, ibyuma ndetse n'izindi ntwaro.

Yavuze ko igihe yabwiraga umuyobozi we Meadows, amakuru ko abantu bitwaje intwaro uyu muyobozi we yagaragaye nk'uwari ubizi kandi ko yasaga nk'aho ntacyo byari bimutwaye.

Yabwiye urukiko ko mbere y’uwo munsi Meadows yari yamubwiye ko hari ibintu bibi bishobora kuba ku wa 6 Mutarama, bigaragaza ko yari abizi.

Trump yashakaga kujya kuri Capitol gushyigikira abarwanashyaka be

Ibimenyetso bimaze kugaragaza ko Donald Trump yashakaga kujya kuri Capitol kongeza umuriro ashyigikiye abari kwigaragambya.

Nk’uko byagaragajwe Trump yari arimo ashaka inzira y’uburyo yagera ahari kubera imyigaragambyo kugira ngo yereke abamushyigikiye ko ari kumwe na bo.

Hagaragajwe ikiganiro abashinzwe umutekano wa Trump bagiranye ubwo bandikiranaga ko uwari perezida ashaka kugenda kuri Capitol bakamubuza.

Trump yashishikarije abakozi be guhisha ibimenyetso

Iyi komite yabonye ubuhamya bwa bamwe mu batangabuhamya bakomeye bo mu muryango wa Trump ndetse na bamwe mu byegera bye, bavuga ko bahawe amabwiriza yo gukora uko bashoboye kose ngo barinde Trump.

Urukiko rwatanze ubuhamya aho umwe mu bifashishijwe, yavuze ko bamwe mu bantu bakorera Trump bamwegereye bakamubwira ko agomba gukomeza gukorera hamwe n’itsinda rye, ko agomba kumenya uwo kurinda uwo ari we kandi ko agomba kumenya icyo gukora, ko ibi n’abikora neza azaguma mu itsinda ryihariye rya Trump.

Undi mutangabuhamya yavuze ko yabwiwe n’umuntu uri mu itsinda ryegereye Trump ko bamwizeye kandi ko bizeye ko azakora igikwiriye.

Trump akomeje guhakana ko yagize uruhare urwo arirwo rwose ku byabaye kuri uriya munsi w’amateka, avuga ko ari umwere.

Benshi mu bagize uruhare mu myigaragambyo yabereye ku Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika bafatiwe ibihano
Benshi mu bagize uruhare mu myigaragambyo yabereye ku Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika bafatiwe ibihano
Hamaze kugaragara ibimenyetso bihishura uruhare rwa Trump mu myigaragambyo yabaye kuri Capitol
Hamaze kugaragara ibimenyetso bihishura uruhare rwa Trump mu myigaragambyo yabaye kuri Capitol
Abagera kuri 725 barafashwe icyo gihe barafungwa gusa nyuma baje gufungurwa
Abagera kuri 725 barafashwe icyo gihe barafungwa gusa nyuma baje gufungurwa
Abantu bane ni bo baguye muri iyi myigaragambyo
Abantu bane ni bo baguye muri iyi myigaragambyo
Abayoboke ba Trump bari bazengereje abapolisi
Abayoboke ba Trump bari bazengereje abapolisi
Abigaragambya barushije imbaraga abapolisi binjira muri Capitol
Abigaragambya barushije imbaraga abapolisi binjira muri Capitol
Bamwe basinziriraga muri Capitol
Bamwe basinziriraga muri Capitol
Icyo gihe hahise hoherezwa ingabo nyinshi zo kuharinda
Icyo gihe hahise hoherezwa ingabo nyinshi zo kuharinda
Umwe mu bigaragambya yageze mu biro bya Nancy Pelosi, umugore ukomeye nyuma ya Perezida na Visi Perezida
Umwe mu bigaragambya yageze mu biro bya Nancy Pelosi, umugore ukomeye nyuma ya Perezida na Visi Perezida