Ibirego byo kuba u Bushinwa bufunga binyuranyije n’amategeko aba baturage bushinja kubwigomekaho banga kuvuga ururimi rw’iki-Mandarin rukoreshwa mu Bushinwa no gushaka kubwiyomoraho, byatangiye kumvikana mu 2017 gusa bwo bukavuga ko aha bita amagereza ari inzu zigishirizwamo imyuga.

N’ubwo impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zitasibye kugaragaza ko ibi bigirwamo uruhare n’abayobozi b’u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaracecetse, ibintu Donald Trump yavuze ko byari ukurengera ibiganiro by’ubucuruzi byabaga hagati y’impande zombi.

Perezida Trump yagize ati “Birumvikana, twari tugeze hagati ibiganiro by’ubucuruzi kandi nagize ubwumvikane bwiza bufite agaciro ka miliyari 250 z’amadolari.”

Mu cyumweru gishize nibwo Perezida Trump yashyize umukono ku itegeko ryitwa "Uighur Human Rights Act." riteganya ibihano ku bategetsi bamwe b’Abashinwa cyane cyane abo mu ishyaka ry’aba- communiste bagize uruhare mu gufunga binyuranyije n’amategeko aba Uyghurs n’abandi bayisilamu.

Mu gihe Trump avuga ibi, uwahoze ari Umujyanama we mu bijyanye n’umutekano, yatangaje ko umunsi Trump yasinyaga iri tegeko we ku giti cye yivuganiye na mugenzi we w’u Bushinwa Xi Jinping akamubwira ko akwiye gukomeza kubaka ahantu nk’aha ho gufungira aba Uyghurs.

N’ubwo u Bushinwa bwagiye bukomeza guhakana ibijyanye n’ibi birego, bamwe muri miliyoni z'abantu bafunzwe mu buhamya bagiye batanga, bavuze ko bakorewe iyicarubozo, bagakubitwa ndetse bagaterwa n’inshinge batazi neza ibyari birimo.

Trump yanze guhana u  Bushinwa agamije kurengera amasezerano y'ubucuruzi
Trump yanze guhana u Bushinwa agamije kurengera amasezerano y'ubucuruzi