Biden azaba ahanganye na Donald Trump usanzwe ku butegetsi. Ikinyamakuru The guardian cyavuze ko aya ariyo mafaranga menshi yakusanyijwe mu gikorwa kimwe, azakoreshwa na Biden mu gihe cyo kwiyamamariza umwanya wa perezida.

Mu gihe cyo gukusanya iyi nkunga, Obama yavuze ko "Kugeza ubu nta muntu nizera ko ashobora kurokora iki gihugu no kugisubiza mu nzira nziza, kurusha inshuti yanjye nkunda, Joe Biden."

Ibinyamakuru bigaragaza ko aya mafaranga Obama yatangiye gukusanya, agaragaza ko ashaka kumenyekanisha cyane Biden, wanahoze ari na visi perezida we ubwo yayoboraga Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Kugeza ubu aba-Democratse bavuga kuba Obama ndetse n’abirabura bakomeje gushyigikira Biden, birushaho kumuha ingufu.

Muri Mata uyu mwaka, nibwo Obama yagaragaje ko ashyigikiye Biden mu buryo bw’amashusho, gusa yari yaranze kugaragara cyane muri politike y’igihugu.

Mu byumweru bishinze nibwo yongeye kugaragara mu ruhame, anenga iyicwa rya George Floyd wiciwe mu Mujyi wa Minneapolis anizwe n’umupolisi w’umuzungi, ibi bikaba bikomeje no guteza imyigaragambyo ikomeye ku Isi.

Ben Tulchin wayoboraga ibikorwa byo kwamamaza Bernie Sanders, avuga ko “Biden ntabwo afite amateka akomeye mu ivugururwa ry’ubutabera, bityo kuba Obama ahari bizamufasha mu gushimangira icyo kibazo".

Obama yakusanyije arenga miliyoni zirindwi z'amadolari yo gushyigikira Biden
Obama yakusanyije arenga miliyoni zirindwi z'amadolari yo gushyigikira Biden