Pike w’imyaka 50 yatewe inshinge ebyiri zagombaga kumwica ku wa 30 Nzeri, ariko ntiyapfa. Yakatiwe urwo gupfa kubera kwica Colleen Slemmer mu 1995, afatanyije na Tadaryl Shipp wari umukunzi we.

Umwunganizi we Stephen Ferrell yabwiye BBC ko atavuganye na Pike ubwe, ariko yamenye ko yatangiye gutera intambwe mu cyumba arwariyemo. Yavuze ko amaboko ye yakomeretse cyane kandi adashobora kuyakoresha neza.

Ferrell yavuze ko Pike akigaragaza ingaruka z’umuti wa pentobarbital yatewe inshuro ebyiri. Igihe byagaragaraga ko atagipfuye, yajyanywe mu bitaro yataye ubwenge, ameze nabi cyane.

Nubwo ubuzima bwe bwazanzamutse, Ferrell yavuze ko Pike akibagirwa vuba ibyo yavugaga cyangwa ibyo yashakaga gukora. Yagaragaje ko hataramenyekana niba bizamusigira ubumuga buhoraho.

Abamwunganira bifuza ko ahabwa ubufasha bw’indwara zo mu mutwe. Banamagana ko yakongera gusubizwa kurangiza igihano cyo kwicwa hakoreshejwe inshinge, kuko mbere bari baraburiye inzego zibishinzwe ko uburwayi afite bwari gutuma ubwo buryo bugorana.

Basabye Guverineri Bill Lee guhindura igihano cye kikaba igifungo cya burundu, nta mahirwe yo kurekurwa by’agateganyo.

Hagati aho, bamwe bashyigikiye igihano cy’urupfu basabye gukoresha ubundi buryo. Senateri Marsha Blackburn yasabye ko hasubizwaho kwicisha umuntu amashanyarazi.

Guverineri Lee yahagaritse ibikorwa byose byo kwica abakatiwe igihano cy’urupfu kugeza umwaka urangiye, asaba ibisobanuro ku byagenze nabi byatumye Pike adapfa. Umuyobozi wa gereza za Tennessee na we agiye kwegura.

Umucamanza I’Ashea Myles yategetse ko ibimenyetso byose bibikwa, birimo inshinge n’ibipfunyika. Yasabye kandi inyandiko zigaragaza uko ubuzima bwo mu mutwe bwa Pike bwari bumeze mbere, mu gihe na nyuma y’igikorwa cyo kumwica kitagenze neza.

Ubushinjacyaha bwavuze ko butazi niba hazategurwa irindi gerageza. Shipp akomeje gufungwa kuko we atakatiwe urwo gupfa kubera ko yari afite imyaka 17 igihe icyaha cyakorwaga. Pike yari afite 18, naho Slemmer 19. Bari barahuriye mu kigo cyigishaga imyuga urubyiruko rwo mu miryango ifite amikoro make.

Christa Pike  watewe inshinge zimwica rukamuruka yatangiye kugendagenda mu cyumba arwariyemo
Christa Pike watewe inshinge zimwica rukamuruka yatangiye kugendagenda mu cyumba arwariyemo