Umucamanza Juan Merchan ubwo yasomaga umwanzuro mu rubanza rwa Trump rwo guhimba inyandiko ku mafaranga yishyuye umukinnyi wa filimi z’ubusambanyi, Stormy Daniels, yahaye uyu munyapolitiki ibwiriza ryo kutagira icyo aruvugaho.
Abanyamategeko bunganira Trump bamaganye icyemezo cy’umucamanza, bagaragaza ko iri bwiriza rizabangamira ibikorwa by’umukiliya wabo byo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru bw’Igihugu, mbere y’amatora ateganyijwe mu Ugushyingo 2024.
Barajuriye, bagaragaza ko iki cyemezo cyambura Trump uburenganzira bwo kuvuga ndetse kikanabwambura Abanyamerika bakeneye kumva ubutumwa bwe kuri ibi byaha, ariko urukiko rw’ubujurire rwo rwagaragaje ko nta na hamwe kibangamira Itegeko Nshinga.
Umuvugizi w’ibikorwa byo kwiyamamaza bya Trump, Steven Cheung, yavuze ko icyemezo cy’umucamanza kigamije kwima uruvugiro uyu mukandida ukomeye ku mwanya wa Perezida wa Amerika.
Cheung yagize ati “Iki cyemezo gicecekesha mu buryo budakwiye umukandida uri mbere ku mwanya wa Perezida wa Amerika, Perezida Trump, witegura kwiyamamaza.”
Abanyamategeko ba Trump bagaragaje ko Perezida Joe Biden ari kwifashisha uru rubanza nk’intwaro ikomeye izamufasha gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu.






Ibitekerezo 0