Ibi byabaye mu mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 22 Ukwakira 2026, ubwo indege yo mu bwoko bwa Boeing 737 MAX 8 yari imaze iminota mike ihagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Miami.

Nk’uko ikinyamakuru CBS Miami cyabitangaje, ikibazo cyatangiye ubwo indege yari ikizamuka mu kirere, umwe mu bagenzi akegera abakozi bari mu gice cy’inyuma cyayo mu buryo bwateye impungenge.

Umwe mu bakozi b’indege yabwiye abashinzwe kugenzura ingendo z’indege ko uwo mugenzi yegereye abakozi mu buryo butunguranye, anabakangisha amagambo.

Uyu mukozi yasobanuye ko uwo mugenzi yabwiye umwe mu bakozi b’indege ko aza kumwikiza nibamara kugera muri Guyana, amagambo yavuzwe mu buryo bwafashwe nk’ubw’iterabwoba.

Kubera iki kibazo, abari batwaye indege bafashe icyemezo cyo kuyisubiza i Miami, aho yari yahagurukiye, kugira ngo ikibazo gikemurwe bitabangamiye umutekano w’abari bayirimo.

Indege yahinduye icyerekezo nyuma y’iminota mike ihagurutse, ikora urugendo mu kirere rusa n’ishusho y’umubare umunani mbere yo kugwa neza ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Miami.

Abapolisi bo mu rwego rushinzwe umutekano mu Karere ka Miami-Dade bahise bitabazwa, nyuma yo kwakira amakuru y’ibanze yavugaga ko umugenzi yari yagiriye urugomo umwe mu bakozi b’indege.

Icyakora, iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko nta gukubita cyangwa urugomo rukoreshejwe imbaraga byabaye, ahubwo ko habayeho gushyamirana mu magambo.

Indege imaze gusubira aho yakirira abagenzi, uwo mugenzi yahise ayisohokamo nta kindi kibazo kibaye.

Inzego z’umutekano zatangaje ko uwo mugenzi yahise ashakirwa indi ndege yagombaga kumujyana aho yari agiye.

Nubwo indege yasubiye i Miami amahoro, iki kibazo cyatumye urugendo rwari ruteganyijwe rugenda nabi, bituma abagenzi batagera aho bari berekeje ku gihe.

Nta makuru yatangajwe ku mwirondoro w’uwo mugenzi cyangwa niba hari ibihano yafatiwe kubera imyitwarire ye.

Indege ya American Airlines yasubiye inyuma igitaraganya kubera umugenzi washyamiranye n'umukozi