Umuyobozi wa Polisi muri ako gace yabwiye abanyamakuru ko ibyo uyu mwarimu n’uyu mubyeyi bakoze ku wa 15 Ukwakira 2026 byarokoye ubuzima bw’abandi.

Nyuma y’umunsi batangiye iperereza kuri iki gitero giheruka kugabwa ku ishuri muri Amerika, polisi yatangaje amakuru mashya ku byabereye ku Ishuri Ribanza rya Silver Rail mu Mujyi wa Bend muri Oregon, aho abana batatu b’imyaka itanu, umunani na 11 bishwe hamwe n’umwarimu Meghan Lambert w’imyaka 25.

Polisi yavuze ko umwana w’imyaka irindwi yakomeretse bikomeye ariko ubuzima bwe bukaba butari bukomeza kuba bubi, naho undi mwarimu agakomereka bikomeye ariko bidashyira ubuzima bwe mu kaga.

Umwarimukazi utatangajwe amazina wahagaritse uwarasaga ku wa Kane yamuteye telefoni ye, amutura hasi, bararwana.

Mu gihe barwanaga Umubyeyi w’imyaka 36 ufite abana babiri biga kuri iryo shuri yahise ahagera byihuse, afite masotera yari atunze mu buryo bwemewe n’amategeko, arasa uwo musore amasasu menshi, aramwica mbere gato y’uko polisi ihagera.

Umuyobozi wa Polisi ya Bend, Mike Krantz, yabwiye abanyamakuru ko uwo mwarimukazi utarakomeretse “nta gushidikanya ko yagize uruhare mu gukumira ko hameneka andi maraso”.

Nubwo atatangaje amazina ye, yagize ati “Umwarimukazi wari witeguye guhagarara akarwanirira abana be, ubwo ni ubutwari nyabwo”.

Kenda Freeman yabwiye New York Times ko umuhungu we Kaylub Giamanco, ufite abakobwa babiri biga kuri iryo shuri, ari we wishe uwarasaga, nk’uko bigaragara mu mashusho icyo gitangazamakuru cyashyize hanze, amugaragaza asoma itangazo rigufi.

Freeman yagize ati “Ntashaka gushimwa, ahubwo arifuza gushimira abatabaye bwa mbere, abakozi b’ishuri n’abaturage ku rukundo n’inkunga bamugaragarije.”

Yongeyeho ko umuhungu we yasabye kubahirizwa ubuzima bwe bwite kandi ko atifuza kuvugana n’itangazamakuru.

The shooting traumatized much of Bend, a city of about 100,000 people some 175 miles (280 km) southeast of Portland, including 9-year-old fourth-grader Kalani Journeigh and her classmates, who heard the gunshots from a nearby classroom.

Iki gikorwa cyahungabanyije abantu benshi muri Bend, umujyi utuwe n’abantu bagera ku 100.000, uherereye ku bilometero nka 280 mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Portland.

Muri bo harimo Kalani Journeigh w’imyaka icyenda wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza na bagenzi be, bumvise amasasu bari mu ishuri riri hafi y’iryarasiwemo.

Kalani yabwiye Reuters ati “Twese twavuzaga induru kandi twese twari dufite ubwoba bwinshi. Twashoboraga gupfa.”

Abayobozi batangaje ko uwarashe ari Griffin J. John II, umusore w’imyaka 16 wahoze yiga kuri iryo shuri, wari witwaje imbunda irasa amasasu nto.

Polisi yavuze ko yarashe amasasu agera kuri 15 muri iryo shuri, akaba yari afite andi 44.

Mbere gato y’uko atangira kurasa, uwo musore yabonywe ajugunya imbunda ye hejuru y’uruzitiro rw’ishuri, nyuma ararwurira ayisanga mu kigo. Umushoferi w’ikamyo wahanyuraga yamubajije ibyo arimo akora, uwo musore arasa kuri iyo modoka.

Uwo musore yarashe mu miryango y’ibirahure yari ifunze, yinjira ku ngufu mu ishuri. Krantz yavuze ko polisi yahageze mu minota itatu nyuma yo guhamagarwa bwa mbere, igasanga uwarasaga yamaze gupfa.

Ibitero byo kurasa ku mashuri muri Amerika byarushijeho kwiyongera mu myaka ya vuba. Kuva uyu mwaka watangira, abantu 118 bakomerekeye cyangwa bapfiriye mu bikorwa 149 birimo kurasira cyangwa kwerekana imbunda ku ishuri mu buryo bwo gutera ubwoba, nk’uko bitangazwa na K-12 School Shooting Database, urubuga rudaharanira inyungu rukusanya ayo makuru.

Umwarimu yakomye mu nkokora umusore wari urimbanyije mu kwica abanyeshuri