Araghchi ni we muyobozi wa Iran uri mu rwego rwo hejuru winjiye ku butaka bwa Amerika kuva intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati yatangira, nyuma y’ibitero bya Amerika na Israel byagabwe kuri Iran mu mpera za Gashyantare.

Ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran bwatangaje ko Araghchi ayoboye itsinda ry’intumwa za Iran ryagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwitabira ibikorwa by’Inteko Rusange ya Loni.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmail Baghai, yatangaje kuri X ko uru rugendo rwa Araghchi ruzasiga agiranye ibiganiro n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga ndetse n’abandi bayobozi b’ibihugu bitandukanye.

Kwinjira kwa Araghchi muri Amerika bibaye mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Iran n’ibihugu by’ibihangange kubera intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati yatangiye mu ntangiriro z’umwaka wa 2026.

Uru rugendo kandi ruje mu gihe inama y’Inteko Rusange ya Loni ihuza abayobozi b’ibihugu n’abandi bayobozi bakuru ku Isi iri kubera i New York, aho ibibazo mpuzamahanga birimo n’umutekano wo mu Burasirazuba bwo Hagati biri mu byitezweho kuganirwaho.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yageze i New York
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yageze i New York