Amakuru yatangajwe na Wall Street Journal ku wa 12 Ukwakira 2026 agaragaza ko ibi bitero byatumye ingendo n’ibikorwa bya Mohammed bin Salman bishyirirwaho ingamba zidasanzwe z’umutekano, mu gihe ubutegetsi bwa Riyadh bukomeje gushakisha uburyo bwo guhangana n’uwo mutwe ushyigikiwe na Iran.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko ibitero by’Aba-Houthi byakajije umurego, ku buryo byibasiye ibikorwaremezo by’ingenzi muri Arabie Saoudite, birimo ibibuga by’indege, ibikorwa bifitanye isano na peteroli n’ibindi biri mu Mujyi wa Riyadh.

Mu bitero byateje impungenge harimo ibyagabwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya King Khalid, giherereye i Riyadh, ku wa 10 Ukwakira 2026, bigahitana abantu ndetse bigakomeretsa abandi benshi.

Ibyo bitero byangije bimwe mu bice by’iki kibuga cy’indege, binabangamira imikorere yacyo, mu gihe abashinzwe umutekano bakomeje gufata ingamba zo gukumira ibindi bitero.

Amakuru ya Wall Street Journal agaragaza ko Saudi Arabia iri guhangana n’ikibazo cy’igabanuka ry’ibikoresho bimwe na bimwe byo kurinda ikirere, cyane cyane misile zikoreshwa mu gusenya iz’umwanzi zitaragera aho zigambiriye.

Ibi byatumye ubuyobozi bw’icyo gihugu bwongera gusuzuma uburyo ibikoresho by’ubwirinzi bwo mu kirere bikwirakwizwa, hibandwa ku kurinda ibigo bya Leta, ibikorwaremezo by’ingufu n’ahandi hantu h’ingenzi.

Nk’uko Wall Street Journal yabitangaje ishingiye ku bantu bazi iby’ingamba z’umutekano zafashwe, Mohammed bin Salman asigaye yimurirwa hagati y’ingoro zitandukanye zicunzwe bikomeye, zirimo ubwihisho bwabugenewe, aherekejwe n’abashinzwe umutekano batoranyijwe.

Ibi byatumye havuka impungenge ku mutekano w’abayobozi bakuru ba Arabie Saoudite, mu gihe ibitero bikomeje kwibasira ibice byari bisanzwe bifatwa nk’ibifite umutekano uhagije.

Amakuru yizewe ashimangira ko ubuyobozi bwa Arabie Saoudite bwasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubufasha bw’igisirikare kugira ngo bushobore guhangana n’Aba-Houthi, bamaze gufata uduce dutandukanye twa Yemen.

Icyakora, ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump ntibwahise bwemera kohereza ingabo zo gufasha Arabie Saoudite kwisubiza uduce twigaruriwe n’Aba-Houthi, nubwo Amerika yohereje abajyanama mu bya gisirikare.

Arabie Saoudite yanegereye Pakistan iyisaba ubufasha mu bya gisirikare, mu gihe ikomeje gushakisha ibikoresho by’ubwirinzi bwo mu kirere n’ubundi bufasha bwo guhangana n’ibitero.

Ibibazo by’umutekano byiyongereye nyuma y’uko Aba-Houthi bafashe ibice by’ingenzi byo muri Yemen, birimo Umujyi wa Mokha, uri hafi w’Umuhora wa Bab el-Mandeb.

Umutekano w’Igikomangoma MBS wakajijwe kubera ibitero by’Aba-Houthi
Umutekano w’Igikomangoma MBS wakajijwe kubera ibitero by’Aba-Houthi