Purkiss, w’imyaka 38, yafashwe ku wa 5 Ugushyingo 2025, bikozwe n’ikigo cy’ubugenzacyaha mu Bwongereza mu mujyi wa Tidworth, nyuma y’uko muri Nzeri ubutegetsi bwa Kenya busabye ko atabwa muri yombi.

Ku wa Mbere, abashinjacyaha bo mu rukiko rw’i Londres, batangaje ko Purkiss yahishuriye umwe mu basirikare bagenzi be ko yahitanye Agnes Wanjiru.

Wanjiru, wari umubyeyi w'umwana w'amezi atanu, umurambo we waje gusangwa mu kigega cy’amazi hafi ya Lions Court Hotel i Nanyuki, ahahoze ibirindiro by’igisirikare cy’u Bwongereza (BATUK).

Joel Smith, uhagarariye abashinjacyaha ba Kenya, yavuze ko Purkiss yeretse umwe mu basirikare ikigega Wanjiru yaje gusangwamo, aza kubwira undi ko yamwishe nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina itaragenze neza.

Purkiss yahakanye ibyo aregwa ndetse yagiye aterwa inkunga n’igisirikare cy’u Bwongereza ku bijyanye n'ubwunganizi bw’amategeko. Mu cyumweru gishize, yabwiye Daily Mail ko atari we wishe Agnes Wanjiru.

Ati "Ntabwo nizera ko nigeze mbonana nawe, kandi sinigeze mvuga ko namwishe. Ayo makuru Nayamenye nyuma y’ibyumweru bike, ubwo nari mu myitozo ya gisirikare muri Canada.”

Ingabo z’u Bwongereza zakoreye muri Kenya, wagiye uregwa kenshi ibikorwa birimo iyicarubozo, guhungabanya ihame ry’uburinganire, ndetse n’ibyaha byangiza ibidukikije.

Muri Kanama 2025, u Bwongereza bwemeye kwishyura miliyoni 2.9 z’amapawundi, nk’indishyi ku batuye mu gace ka Lolldaiga nyuma y’igihombo batewe n’inkongi y’umuriro yaturutse ku myitozo y’ingabo z’u Bwongereza mu 2021.

Robert James Purkiss, yangiwe gufungurwa by'agateganyo nyuma y'ubugizi bwa nabi ashinjwa
Robert James Purkiss, yangiwe gufungurwa by'agateganyo nyuma y'ubugizi bwa nabi ashinjwa
Robert James Purkiss, wahoze mu ngabo z'u Bwongereza arashinjwa kwica umunyakenyakazi nyuma y'imyaka 12 yishwe
Robert James Purkiss, wahoze mu ngabo z'u Bwongereza arashinjwa kwica umunyakenyakazi nyuma y'imyaka 12 yishwe