Byatangiye ubwo uyu munyamakuru wa Newsmax yavugaga mu kiganiro cyatambukaga imbonankubone ko ubwiyongere bw’abimukira baturuka mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere butuma Umujyi wa New York urushaho gusa nka Nairobi.
Finnerty yagize ati “Joe Biden yemereye abantu babarirwa muri miliyoni bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, muri Afurika, mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Amerika y’Epfo kwinjira. Ntituzi aho abo bantu baturuka.”
Yongeyeho ati “Bajya gutura mu mijyi iyoborwa n’Aba-Democrates irengera abimukira, maze iyo mijyi igatangira gusa na Nairobi kurusha New York.”
Yagereranyije kandi ikibazo cy’abimukira muri Amerika n’ibibera mu Bwongereza no mu Bufaransa, aho ibyo bihugu bihanganye n’ibibazo by’abimukira badafite ibyangombwa ku bwinshi.
Ati “Ibibera mu Bwongereza no mu Bufaransa byatangiye no kuba hano.”
Aya magambo yatumye Abanya-Kenya benshi bamwamagana ku mbuga nkoranyambaga, bituma asaba imbabazi ku mugaragaro.
Mu butumwa yanditse kuri X, Finnerty yavuze ko ibyo yatangaje ari “ikosa”, anashima Abanya-Kenya kubera urukundo bakunda umujyi wabo.
Yagize ati “Ndashaka gusaba imbabazi abaturage ba Nairobi muri Kenya. Urukundo mukunda umujyi wanyu n’igihugu cyanyu ruratangaje cyane… Twese dukora amakosa. Nakoresheje amagambo atari akwiye, kandi ndasaba imbabazi uwo yaba yarababaje wese.”
Icyakora, hari Abanya-Kenya batanyuzwe n’izo mbabazi, bamwe basaba ko yazisabira kuri televiziyo imbonankubone, nk’uko yayivugiyeho amagambo yibasira umujyi wabo.






Ibitekerezo 0