Trump yabitangaje kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, avuga ko impande zombi zemeye guhagarika ibyo bitero guhera ako kanya.
Ati “Guhera ubu, ibitero ku bikorwaremezo by’ingufu mu ntambara hagati y’u Burusiya na Ukraine birahagaritswe. Impande zombi zabyemeranyijeho. Ntimuzarenge kuri ayo masezerano!”
Icyakora, abayobozi ba Ukraine bagaragaje ko batari bazi iby’ayo masezerano mbere y’uko Trump abitangaza.
CNN yatangaje ko umwe mu bantu ba hafi ba Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko aya makuru yabatunguye, ariko ko Ukraine yiteguye kubahiriza ayo masezerano mu gihe u Burusiya na bwo bwaba bubyemeye.
Undi muyobozi wa Ukraine yagize ati “Natwe tumaze kubisoma nk’uko namwe mubisomye.”
Mbere y’itangazo rya Trump, Zelensky yari yabwiye ABC News ko igihugu cye cyiteguye guhagarika ibitero ku bikorwaremezo by’ingufu by’u Burusiya mu gihe na bwo bwaba bwemeye kutongera kugaba ibitero nk’ibyo kuri Ukraine.
Yagize ati “Niba bashaka ko ibitero ku bikorwaremezo by’ingufu bihagarikwa, natwe turabyiteguye. Ntibakomeze kutugabaho ibitero. Ntibakomeze kwica abana bacu. Natwe tuzahagarika kugaba ibitero ku bikorwaremezo byabo bya peteroli. Ntekereza ko ayo yaba ari amasezerano akwiye.”
Aya makuru aje nyuma y’iminsi mike Trump agiranye ibiganiro na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, byakurikiwe n’itangazwa ry’amasezerano ajyanye no kugeza peteroli y’u Burusiya ku masoko, Zelensky akaba yarayanenze.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana uko aya masezerano yo guhagarika ibitero yagezweho, igihe azamara cyangwa uburyo azashyirwa mu bikorwa.



Ibitekerezo 0