Trump yitabye urukiko rukuru rwa Manhattan aho yagombaga gusomerwa ibyaha 34 akurikiranyweho bifitanye isano n’inyandiko mpimbano, ku mafaranga bivugwa ko yishyuye Stormy Daniels, umugore bigeze kuryamana kugira ngo atabivuga bikamubuza amahirwe yo gutsinda amatora mu 2016.

Trump yinjiye mu rukiko yijyanye, kugira ngo yumve ibyaha aregwa nk'uko amategeko abiteganya. Trump yinjiranye n’itsinda rye mu by’amategeko, bahabwa inyandiko z’ibyo ashinjwa.

Amabwiriza y’inkiko muri Manhattan avuga ko uregwa abanza gufatwa ibikumwe, ari nako byagendekeye Trump, icyakora we ntiyagiye mu rukiko yambitswe amapingu.

Umushinjacyaha muri Manhattan, Alvin Bragg yasomye ibirego 34 ashinja Trump byo guhimba inyandiko z’ubucuruzi. Ni ibirego bishingiye ku madolari 130 000 Trump ashinjwa kuba yarishyuye Stormy Daniels kugira ngo atavuga ko baryamanye mu 2006. Uyu mugore yahoze ari umukinnyi wa filime z’urukozasoni.

Ubushinjacyaha buvuga ko Trump yishyuye ayo mafaranga abinyujije ku wahoze ari umunyamategeko we Michael Cohen. Bivuze ko Cohen ari we wishyuye Daniels, hanyuma Trump akaza kuyasubiza Cohen.

Ibyo ubushinjacyaha buvuga ko binyuranyije n’amategeko agenga amatora no kwiyamamaza kw’abakandida mu matora ya Perezida, kuko bifatwa nk’aho ayo mafaranga yatanzwe ngo acecekeshe umuntu washoboraga gutuma adatorwa.

Amategeko agenga abakandida ku mwanya wa Perezida, avuga ko batagomba kurenze amadolari 2700 mu gihe bishyura umuntu umwe ku giti cye haba bashaka kumugura ngo abamamaze cyangwa ngo adatangaza ibijyanye n’ibyo badashaka.

Mu gihe wishyuye atarenze ayo 2700 nabwo urabimenyekanisha, kugira ngo hamenyekane icyo ayo mafaranga yakoze. Trump uretse kuba yarishyuye amafaranga menshi, nta nubwo yigeze amenyekanisha icyo yayishyuriye kuko ubwo yayasubizaga Michael Cohen handitswe ko ayamuhaye kubera serivisi z’ubujyanama mu mategeko yakoze, aricyo cyatumye Trump ashinjwa gukora inyandiko mpimbano.

Gufungwa imyaka 136

Mu mategeko ya New York, icyaha cy’inyandiko mpimbano kiba icyaha gikomeye iyo bigaragajwe ko cyakozwe hari umugambi wo gukora ibindi byaha. Ibyo bituma ibihano ushinjwa ashobora guhabwa byiyongera.

Umushinjacyaha yavuze ko Trump yakoze amanyanga, akishyura akayabo ashaka ko ukuri ku byo yakoze kutavugwa, yarangiza akanga no kubimenyekanisha kuko yari abizi ko amategeko atabyemera. Yavuze ko mu gitabo cy’ubucuruzi cya sosiyete Trump Organization basanzemo izindi nyandiko mpimbano nyinshi.

Buri cyaha Trump ashinjwa kiramutse kimuhamye, urukiko rukemeza ko ari icyaha gikomeye kuko yagikoze agambiriye gukora ibindi, yahabwa igifungo cy’imyaka 136, ni ukuvuga imyaka ine y’igifungo kuri buri cyaha.

Nubwo ari uko bimeze, ingingo z’amategeko ahana ibyaha Trump ashinjwa zirimo n’impamvu nyoroshyacyaha cyangwa ibindi bihano bitari ugufungwa gusa, ku buryo ibihano cyangwa igifungo bishobora kugabanyuka.

Ubusanzwe icyaha cyo guhimba inyandiko ni icyaha cyoroheje muri New York ku buryo ugihamijwe adafungwa ariko iyo bigaragaye ko wagikoze ushaka guhisha cyangwa gukora ibindi byaha, kiba icyaha gikomeye gishobora guhanishwa igifungo.

Nyuma yo gusomerwa ibyaha ashinjwa no kugaragaza ko atabyemera, Trump yasabwe kuzongera kwitaba urukiko mu iburanisha riteganyijwe tariki 4 Ukuboza 2023. Itsinda ry’abamwunganira rigomba kuba ryashyikirije urukiko ubwiregure bwe tariki 8 Kanama mu gihe ubushinjacyaha busabwa kuba bwagize icyo buvuga kuri ubwo bwiregure bitarenze tariki 19 Nzeri.

Nyuma yo kuva mu rukiko, Donald Trump yavuze ko hari abihishe inyuma yo kumujyana mu nkiko no kumwandagaza, by’umwihariko ishyaka ry’aba-democrates riri ku butegetsi.

Trump yamaze gutangaza ko aziyamamariza umwanya wa Perezida mu matora ataha ya 2023. Abifitiye uburenganzira kuko itegeko Nshinga rya Amerika ribuza kwiyamamaza umuntu warangije manda ze ebyiri, kandi Trump yatorewe manda imwe gusa, atsindwa ku ya kabiri.

Ibihano ku byaha Trump ashinjwa biramutse bimuhamye bigatangwa uko biri, yafungwa imyaka 136
Ibihano ku byaha Trump ashinjwa biramutse bimuhamye bigatangwa uko biri, yafungwa imyaka 136