Iki cyemezo cya Wes Streeting yagitangaje kuri uyu wa 14 Gicurasi 2026. Akurikiye bagenzi be bandi beguye kuva ku wa 12 Gicurasi.

Abandi beguye ni Jess Phillips wari Minisitiri ushinzwe imibereho myiza no kurinda abaturage, Miatta Fahnbulleh wari Minisitiri muri Minisiteri y'Imiturire n'ubutegetsi bw'igihugu na Alex Davies-Jones wari Minisitiri ushinzwe ibibazo by’abagizweho ingaruka n’ibyaha n’ihohoterwa.

Mu ibaruwa yanditse, Wes Streeting yavuze ko yeguye kuko nta bushobozi akibona mu buyobozi bwa Starmer.

Ati “Aho dukeneye icyerekezo usanga dufitemo icyuho, adukeneye icyerekezo, hakaba kudindira.”

Yakomeke abwira Starmer ko “kuri ubu birigaragaza ko utazayobora Ishyaka ry’Abakozi mu matora rusange ataha.”

Wes Streeting yavuze ko igikurikiye ari “intambara y’ibitekerezo.”

Uyu mugabo yeguye mu gihe ari we uhabwa amahirwe yo gusimbura Starmer ku buyobozi bw’Ishyaka ry’Abakozi riri ku butegetsi mu Bwongereza.

Kwegura kw’aba bayobozi kwatangajwe kuri uyu wa 12 Gicurasi 2026 mu masaha atandukanye. Kwatewe n’ibibazo biri mu Ishyaka ry’Abakozi bishingiye ku matora riherutse gutsindwa.

Aya matora yabaye ku wa 7 Gicurasi 2026 mu Bwongereza, Écosse na Pays de Galles yari agamije gushyiraho abayobozi mu nzego z’ibanze.

Ishyaka ry’Abakozi ryatakaje imyanya ibarirwa mu magana kandi mu bice ryahoze rigenzura cyane. Ryahigitswe n’Ishyaka Reform UK.

Abenshi bo mu Ishyaka ry’Abakozi bahamya ko Sir Starmer atagishoboye gusohoza inshingano bamuhaye, bityo ko igihe kigeze ngo hajyeho Minisitiri w’Intebe mushya. Minisitiri Streeting ni we uhabwa amahirwe menshi yo kumusimbura mu gihe yakwemera kwegura.

Wes Streeting ahabwa amahirwe yo gusimbura Keir Starmer ku mwanya w’ubuyobozi bw’ishyaka ryabo
Wes Streeting ahabwa amahirwe yo gusimbura Keir Starmer ku mwanya w’ubuyobozi bw’ishyaka ryabo