Abayobozi bakuru mu ishyaka riri ku butegetsi bashinja BBC kubogamira ku yandi mashyaka, ubwo yatangaza inkuru z’ibinyoma ku matora aheruka.
Nyuma y’amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko aheruka muri Gicurasi yegukanywe n’ishyaka rya Minisitiri w’intebe, David Cameron, uwitwa John Whittingdale yagizwe Umunyamabanga ushinzwe umuco, asabwa kongera gusuzuma ububasha BBC ifite.
Amakuru ava muri iri shyaka nk’uko ikinyamakuru The Telegraph kibivuga, ni uko David Cameron yamuhaye inshingano zo gukemura ikibazo cya BBC, ariko we arabihakana nubwo yari aherutse gutangaza ko amafaranga yishyurwa n’ibindi bigo by’ itangazamakuru ngo bibone uburenganzira ku mashusho ya BBC, ari nk’imisoro igenewe amatora.
Nick Robinson, Umwanditsi Mukuru mu bya Politiki muri BBC (Political Editor), yavuze ko igikwiye ari ukureba akamaro BBC ifitiye abaturage.
Yagize ati “Icy’ingenzi ni akamaro ifitiye abandi baturage. Bamwe babibonaga nk’ibisekeje ariko ntibigeze na rimwe bakorera BBC. Abayikoreye babibona nk’igitutu no gushaka kuvuga ngo “Ntiwibagirwe ngo ni nde muyobozi hano.”

Umwe mu banyamakuru ba BBC we yatangaje ko nta makuru y’ifungwa rya BBC aramugeraho.
Yagize ati “Ntabwo ndahura n’umwe mu bakuru b’ishyaka riri ku butegetsi ushaka gufunga BBC, naba mbeshye…Sintekereza ko BBC izafungwa.”
BBC nk’ikigo cy’Abongereza cy’itangazamakuru, yagiye ishinjwa kenshi kubogama no gutangaza amakuru atariyo ndetse ikabisabira imbabazi.
Iki kigo gishinjwa kandi n’ u Rwanda kubogama muri filimi mbarankuru cyakoze yiswe ‘Rwanda’s Untold Story’, byaragajwe n’u Rwanda ko irimo amagambo ahakana ndetse n’apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ibitekerezo 0