Aya mategeko azatangira gukurikizwa mu Bwongereza no muri Wales, aho azanabuza amashusho agaragaza imibonano mpuzabitsina hagati y’abantu bakina nk’abafitanye isano ya hafi mu muryango, ndetse n’agaragaramo abantu bakuru biyerekana nk’abana.

BBC yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe mu 2025, bwagaragaje ko amashusho arimo ibikorwa byo kunigana yari amaze gukwirakwira cyane ku mbuga zerekana amashusho y’urukozasoni.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko ayo mashusho ashobora gutuma urubyiruko rufata ibikorwa by’ihohotera nk’ibisanzwe, nubwo bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu.

Baroness Gabby Bertin, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, wayoboye ubwo bushakashatsi, yashimye icyemezo cya Guverinoma, avuga ko cyari gikwiye kuba cyarafashwe mbere.

Yasobanuye ko aya mategeko azatanga ubutumwa ku bigo bikwirakwiza amashusho y’urukozasoni, ko ibikorwa bishishikariza ihohotera bidakwiriye kwemerwa.

Minisitiri wungirije ushinzwe Ubutabera, Alex Davies-Jones, yavuze ko intego atari uguhana abantu kubera amahitamo yabo bwite, ahubwo ari ukurwanya amashusho ashobora gushishikariza ihohotera, cyane cyane irikorerwa abagore.

Yagaragaje ko amashusho y’urukozasoni ashobora guhindura imyumvire y’urubyiruko ku bijyanye n’imibanire myiza, asaba abafite amashusho abujijwe kuyasiba mbere y’uko amategeko atangira gukurikizwa.

Amategeko mashya ateganya ko umuntu uzahamwa n’icyaha cyo gutangaza cyangwa gukwirakwiza ayo mashusho ashobora guhanishwa igifungo kigera ku myaka itanu.

Abazafatwa batunze amashusho agaragaza ibikorwa byo kunigana bashobora guhanishwa igifungo kigera ku myaka ibiri.

Abatunze amashusho agaragaramo abantu bakuru biyerekana nk’abana bari munsi y’imyaka 16 bashobora guhanishwa igifungo kigera ku myaka itatu.