Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko rwa Westminster ko Rudakubana akekwaho gukora uruvange rw’amazi ashyushye n’isukari akoresheje ‘kettle’, akayamena ku mucungagereza wa gereza ya Belmarsh agamije kumukomeretsa. Rudakubana ashinja abacungagereza kuroga ibiryo bwe.

Uyu musore w’imyaka 20 afungiye muri gereza ya Belmarsh, imwe mu zifungirwamo abagororwa bakomeye mu Bwongereza. Ubushinjacyaha byabaye ku wa 8 Gicurasi.

Umucungagereza ntiyakomeretse bikomeye kuko yahise ajya kuvuzwa byihuse, ndetse aza gusubira ku kazi nyuma y’igihe gito. Rudakubana kandi yari afite ibindi bikoresho byari bifite aho bihuriye n’ibyo ashinjwa gukora.

Mu rukiko, umushinjacyaha Catherine Pattison yavuze ko Rudakubana yaba yarabanje kuburira uwo mukozi wa gereza ko agiye kumujugunyaho ibintu bishyushye.

Yagize ati "Uwo musore yabwiye umucungagereza ko azamutera amazi ashyushye nubwo uyu yari amubujije gukomeza kumushyiraho igitutu."

Uru rubanza rwabaye nyuma y’uko Rudakubana yakatiwe igifungo cya burundu kubera kwica abana batatu mu gitero cyabereye i Southport. Abagizweho ingaruka ni Alice da Silva Aguiar, Bebe King na Elsie Dot Stancombe.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Rudakubana yakoresheje ibuye rityaye ndetse umwe mu bakozi ba gereza yabwiye urukiko ko hari impungenge z’umutekano kubera imyitwarire ye.

Mu rukiko, Rudakubana yagaragaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya video ari mu cyumba afungirwamo. Yari yambaye imyenda ya gereza ariko ntiyigeze agira icyo avuga usibye kwemeza umwirondoro we n’itariki y’amavuko.

Urukiko rwemeje ko azongera kuburana ku wa 19 Ukwakira mu Rukiko Rukuru. Kugeza icyo gihe, azakomeza gufungwa.

Rudakubana kandi afite ibindi birego birimo gutunga intwaro itemewe no kugerageza gukomeretsa undi mukozi wa gereza mu bindi bihe bitandukanye.

Axel Rudakubana akurikiranyweho kumena amazi ashyushye ku mucungagereza
Axel Rudakubana akurikiranyweho kumena amazi ashyushye ku mucungagereza