Ku wa Gatandatu, Polisi yasatse ibiro by’Umujyi wa Toyama, nyuma y’uko Guverinoma ireze abayobozi bawo, ibashinja kongera ku mubare w’abaturage ho abantu barenga 2000 batabaho.

Ibarura ry’abaturage ryifashishwa mu kugena amafaranga Guverinoma igenera inzego z’ibanze. Imibare y’agateganyo y’Umujyi wa Toyama igaragaza ko ushobora kuba warahawe miliyoni 60 z’Ama-Yen, ahwanye n’ibihumbi 378 by’amadolari, arenga ku yo wagombaga guhabwa.

U Buyapani buhanganye n’ikibazo cy’igabanuka ry’abaturage, banakomeza gusaza ku muvuduko munini mu gihe abavuka baba bakomeza kuba mbarwa.

Umwaka ushize, umubare w’abaturage wagabanutse mu ntara 45 muri 47 zigize u Buyapani, kandi umuvuduko w’iryo gabanuka ukomeje kwiyongera. Abaturage hafi batatu mu icumi bafite imyaka 65 cyangwa irenga.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu y’u Buyapani igaragaza ko umubare nyakuri w’abaturage ba Toyama umwaka ushize wari 399.197, aho kuba 402.133 batangajwe muri Gicurasi, bikekwa ko bari barongerewe.

Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko abayobozi babigizemo uruhare bashobora kuba barongeyeho abaturage barenga 2000, bahindura umubare w’abagize ingo abakozi b’ibarura bari babanje kugaragaza ko nta bazituyemo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Toyama, Hirohisa Fujii, yavuze ko ubuyobozi bwawo buzafatanya n’abakora iperereza, ariko ahakana ko hari amabwiriza yatanzwe n’abayobozi bakuru yo kongera umubare w’abaturage mu ibarura.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Gatanu ushize, yagize ati “Nzabazwa uruhare rwanjye mu gihe gikwiye.”

Amategeko y’u Buyapani ateganya ko abahamijwe icyaha cyo guhimba imibare bashobora gucibwa amande cyangwa bagafungwa igihe kigera ku mezi atandatu.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibarura ry’Abaturage mu Kigo cy’Ibarurishamibare cy’u Buyapani, Akihiro Tamura, yagize ati “Birababaje cyane kuba imikorere idakwiye nk’iyi yaragaragaye mu ibarura ry’ingenzi kandi ry’ibanze kurusha ayandi mu gihugu.”

U Buyapani bukora ibarura rusange ry’abaturage buri myaka itanu.

Imibare iheruka igaragaza ko ku wa 1 Ukwakira 2025, abaturage b’icyo gihugu, barimo n’abanyamahanga bagituyemo, bari hafi miliyoni 123. Bagabanutseho 2,5%, ni ukuvuga hafi miliyoni 3,17, ugereranyije no mu 2020.

Umujyi wa Toyama uherereye rwagati mu Buyapani
Umujyi wa Toyama uherereye rwagati mu Buyapani