Ni ibiganiro biteganyijwe kubera mu Busuwisi ariko bigatumirwamo impande zombi zihanganye kuko bidakozwe gutyo nta musaruro byatanga.

Mu kwezi gushize kwa Gashyantare ni bwo u Busuwisi bwatangaje ko buri gutegura ibiganiro bigamije guhagarika intambara y’u Burusiya na Ukarine. Ntihigeze hatangazwa igihe bizabera ndetse n’abazabitumirwamo gusa Ukraine yavuze ko u Burusiya bwabyitabira gusa mu gihe bwaba bwemeye mbere amabwiriza.

Amakuru ava mu Burusiya avuga ko bwiteguye kuba bwajya mu biganiro byo kumvikana ku guhagarika intambara mu gihe bitaba birimo amananiza ku ruhande rwabwo.

Gusa na bwo buvuga ko hari amabwiriza abiri bwagenderaho ari yo guhagarika itangwa ry’intwaro zoherezwa muri Ukraine zivuye mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi ndetse no gukuraho iteka rya Putin ryo mu 2022 rivuga ko ibiganiro hagati ye na Ukraine bidashoboka.

Intumwa y’u Bushinwa mu Burayi na Aziya, Li Hui yabwiye abayobozi mu Burayi ko ibi biganiro biteganyijwe bitazatanga umusaruro mu gihe byakwitabirwa n’ibindi bihugu u Burusiya butarimo kandi ikibazo kiri hagati yabwo na Ukraine. Yongeyeho ko u Bushinwa n’u Busuwisi bihuriye ku mugambi umwe wo kureba uburyo ibiganiro bitazaba ari nko kwikiza.

Minisitiri w’u Bubabanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi yavuze ko uko ibiganiro byakorwa vuba ari na ko amahoro yagaruka vuba ku bihugu biri kurwana.

U Bushinwa ntibwigeze bwikoma u Burusiya muri iyi ntambara, ahubwo bwakunze kugaragaza ko inzira ya dipolomasi ari yo yonyine yakemura ikibazo. Muri Gashyantare 2023 bwari bwagaragaje intambwe 12 zaterwa ziganisha ku guhagrika intambara ariko Ukraine izamaganira kure ivuga ko na yo ingingo yari yagaragaje mu mpera za 2022 ari zo zahagarika iyi ntambara ariko zikangwa n’u Burusiya.