Aka gahenge katangiye ku wa 27 Ukwakira 2026, mu gihe abaturage ba Oleshky, igenzurwa n’ingabo z’u Burusiya, bafite ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ibiribwa n’imiti.
Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko yahagaritse kurasa mu cyerekezo cy’umujyi wa Kherson guhera saa kumi za mu gitondo ku isaha y’i Moscow, kugira ngo ibikorwa by’ubutabazi bishoboke.
Dmytro Lubinets, ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu Nteko Ishinga Amategeko ya Ukraine, yemeje ko igihugu cye cyubahiriza ibyo cyiyemeje.
Yavuze ko aya masezerano yagezweho ku bufatanye na Yana Lantratova, ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu Burusiya, ndetse n’uruhare rwa Melania Trump, umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Oleshky iherereye hakurya y’uruzi rwa Dnipro, ahateganye na Kherson igenzurwa na Ukraine. U Burusiya bwafashe Oleshky mu minsi ya mbere y’intambara bwatangije muri Gashyantare 2022.
Nubwo hari agahenge, ibitero byakomeje ahandi. I Kyiv, igitero cya misile cyahitanye umuntu umwe, gikomeretsa 15, barimo abanyeshuri bari mu macumbi.
Mu mujyi wa Bryansk mu Burusiya, igitero cya drone cyahitanye umuntu umwe gikomeretsa batandatu. Muri Zaporizhzhia, abayobozi bo mu gace kagenzurwa n’u Burusiya batangaje ko drone yakubise bisi, ihitana umuntu umwe igakomeretsa 30.
Hagati aho, abahagarariye Ukraine, u Burusiya na Amerika biteganyijwe ko bazahurira i Abu Dhabi mu Ugushyingo 2026, mu biganiro bigamije gushakira intambara umuti.






Ibitekerezo 0