Perezida Volodymyr Zelenskeyy yavuze ko benshi mu banya-Ukraine basubijwe iwabo bari mu bafashwe mpiri mu 2022.
Yavuze ko u Burusiya bwatanze umusivili umwe muri abo bantu bahererekanyije. Umukuru mu batashye afite imyaka 62.
Ni inshuro ya kabiri impande zombi zihererekanyije imfungwa z’intambara nyuma y’amasezerano bagiranye yo guhana imfungwa z’intambara 1000 kuri buri ruhande.
Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zafashije mu biganiro byagejeje ku guhererekanya imfungwa, zagize uruhare mu gikorwa cyabaye ku wa 5 Kamena.
Intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangiye mu 2022 ndetse kugeza n’ubu ntirarangira.







Ibitekerezo 0