Abayobozi muri Ukraine batangaje ko ibitero by’u Burusiya byahitanye nibura abantu umunani, bikomeretsa 60 mu bice bitandukanye by’icyo gihugu.

Ni mu gitero u Burusiya bwagabye kuri Ukraine ku wa 16 Ukwakira 2026, byibasira n’inyubako ebyiri z’ubucuruzi, bituma abantu barenga miliyoni imwe babura amashanyarazi nyuma yo kugaba ibitero ku bikorwa remezo byayo.

Guverineri Oleh Syniehubov yavuze ko umugore w’imyaka 71 n’umugabo w’imyaka 58 bapfuye, abandi bantu 12 bagakomerekera mu bitero byagabwe mu duce dutatu tw’Umujyi wa Kharkiv, mu burasirazuba bw’igihugu. Mbere yari yatangaje ko hapfuye abantu batatu.

Abayobozi bavuze ko ibindi bitero by’u Burusiya byakomeje kugabwa kugeza nimugoroba byakomerekeyemo abantu icyenda.

Ibitero byagabwe mu Mujyi wa Kramatorsk wo mu Ntara ya Donetsk, uri hafi y’aho imirwano ibera, byahitanye abantu babiri, abandi babiri bicirwa mu Ntara ya Dnipropetrovsk, mu Majyepfo y’Uburasirazuba.

Minisiteri y’Ingufu ya Ukraine yatangaje ko abakozi bayo bashinzwe gusana basubije amashanyarazi abantu barenga miliyoni imwe bari bayabuze kubera ibitero by’u Burusiya byo ku wa Gatanu. Ntibyahise bimenyekana umubare w’abari batarayabona.

Guverineri Roman Romaniuk yavuze ko mu Ntara ya Volyn, iri mu Majyaruguru y’Uburengerazuba ku mupaka wa Pologne, igitero cya drone ku ruganda rutunganya ibiribwa cyahitanye umuntu umwe, gikomeretsa abandi umunani.

Yavuze ko abantu 370.000 bari babuze amashanyarazi by’agateganyo mu gitondo, ariko nyuma 100.000 muri bo bakongera kuyabona.

Umuyobozi w’Umujyi wa Lutsk, umurwa mukuru w’Intara ya Volyn, Andriy Razumovskyi, yatangaje kuri Facebook ko ibura ry’amashanyarazi muri uwo mujyi rishobora kumara nibura amasaha 24.

Romaniuk yavuze ko ibitero bya drone byakomeje umunsi wose, byibasira ikigo cya gasutamo, binatwika amakamyo agera ku 10 mu Mujyi wa Kovel, uherereye ku muhanda munini uva i Kyiv werekeza muri Pologne.

Abayobozi bavuze ko ibindi bitero byibasiye nibura inyubako ebyiri z’ubucuruzi, imwe mu Mujyi wa Sumy wo mu Majyaruguru, uri hafi y’aho imirwano ibera, n’indi mu Ntara ya Rivne bihana imbibi. Ni ibitero biheruka mu ruhererekane rw’ibyo u Burusiya bugaba ku nyubako z’ubucuruzi n’amasoko.

Amafoto yatangajwe n’inzego z’ubutabazi muri Sumy yagaragaje amaraso anyanyagiye hasi n’umuryango winjirirwamo w’inyubako y’ubucuruzi wangiritse.

Guverineri w’Intara ya Rivne, Oleksandr Koval, yavuze ko umuntu umwe yapfuye, abandi barindwi bagakomerekera mu bitero bya drone byibasiye inyubako nini y’ubucuruzi n’ahandi muri iyo ntara.

Minisiteri y’Ingufu ya Ukraine yatangaje ko ibice byinshi by’Umujyi wa Rivne n’inkengero zawo byari byabuze amashanyarazi nyuma y’ibitero byagabwe ku bikorwa remezo byayo muri ako gace.

U Burusiya bwamishije ibisasu kuri Ukraine abarenga miliyoni babura amashanyarazi