Iyi myigaragambyo iri kubera mu mijyi irimo Paris, Lyon, Marseille na Orléans, nyuma y’iyabaye ku wa 17 Ukwakira 2026, yitabiriwe n’abarenga ibihumbi 500, ariko ikaza kuvamo ibikorwa by’urugomo byasize amaduka n’izindi nyubako byangijwe.

Imyigaragambyo y’uyu munsi yahuje abanyeshuri, amasendika y’abakozi n’abagize ihuriro ry’abigaragambya rizwi nka ‘Gilets jaunes’, bose bafite ibyo basaba Guverinoma iyobowe na Perezida Emmanuel Macron.

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu yatangaje ko yashyizeho abapolisi n’abajandarume bagera ku bihumbi 70, barimo imitwe yihariye ishinzwe guhangana n’imvururu, ifashijwe n’imodoka z’intambara, kajugujugu n’izitera amazi.

Minisitiri Laurent Nuñez yavuze ko izi ngamba zigamije gukumira ibikorwa by’urugomo, ubujura no kwangiza ibikorwa remezo, nyuma y’ibyabaye mu myigaragambyo yo ku wa 17 Ukwakira.

Icyo gihe, amaduka agera ku 3.000 yangijwe cyangwa agasahurwa mu bice bitandukanye by’igihugu, mu gihe imodoka zatwitswe n’inyubako za Leta zikibasirwa.

Abigaragambya ibihumbi mu mihanda

Mu Mujyi wa Orléans, abigaragambya 11.000 bari bamaze kugera mu mihanda ku gicamunsi cy’uyu wa Gatandatu, nk’uko inzego z’ubuyobozi zibitangaza, mu gihe abateguye iyi myigaragambyo bavugaga ko bageze ku 26.000.

Abigaragambya bo muri uyu mujyi baramagana ishyaka Rassemblement National (RN) riyobowe na Jordan Bardella, ririmo gukoreramo kongere y’iminsi ibiri, yitezweho no gutangiza ibikorwa byo kwiyamamaza bya Marine Le Pen mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2027.

I Lyon, polisi yakoresheje imyuka iryana mu maso mu gutatanya abigaragambya bagera ku 150 bari bateraniye ahantu hatemewe gukorerwa imyigaragambyo. Ni mu gihe i Marseille, CNEWS yatangaje ko abantu 13 batawe muri yombi.

Mu Murwa Mukuru Paris, abateguye imyigaragambyo bemeye gukoresha inzira nshya zagenwe na polisi, nyuma y’uko urukiko rwanze ubusabe bwabo bwo gukoresha inzira yari yabanje kwemeranywaho.

Inzu ndangamurage zarafunzwe, amaduka akazwa umutekano

Ubwoba bw’uko hashobora kongera kuba ibikorwa by’urugomo bwatumye ibikorwa bitandukanye bihagarikwa by’agateganyo.

I Paris, inzu ndangamurage zikomeye zirimo Louvre, Musée d’Orsay, Picasso Museum na Grand Palais zafunzwe kuri uyu wa Gatandatu, mu rwego rwo kwirinda ko zishobora kwangizwa.

Abacuruzi na bo bafashe ingamba zo kurinda ibikorwa byabo, aho bamwe bafunze amaduka, abandi bagashyira imbaho n’ibindi bikoresho ku miryango no ku madirishya kugira ngo birinde ibyangizwa.

Imurikabikorwa mpuzamahanga ry’ubugeni rya Art Basel ryagombaga kubera i Paris muri iyi mpera z’icyumweru na ryo ryahagaritse ibikorwa byari biteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru.

Ni iki cyateye iyi myigaragambyo?

Iyi myigaragambyo yatangiriye mu banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye muri Nzeri 2026, binubira ibibazo birimo ibura ry’abarimu, ubushobozi buke bw’amashuri n’imiterere y’uburezi.

Nyuma yaje kwaguka, ihuza abaturage batandukanye batishimiye izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Abanyeshuri basaba Guverinoma kongera ishoramari mu burezi, kuzamura umubare w’abarimu, kwagura ubushobozi bwa kaminuza no kongera inkunga zihabwa abanyeshuri.

Ku rundi ruhande, amasendika n’abaturage basaba ingamba zo kugabanya ibiciro, guteza imbere serivisi rusange no kugabanya ubusumbane mu mibereho.

Perezida Macron yagiranye ibiganiro n’abahagarariye abanyeshuri ku wa 23 Ukwakira, ariko abo banyeshuri batangaza ko bazakomeza kwigaragambya kugeza igihe Guverinoma izafatira ibyemezo bifatika ibibazo bagaragaje.

Hagati aho, ingamba za Guverinoma zo kubuza imyigaragambyo mu bice bimwe by’igihugu zanenzwe n’amasendika n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ivuga ko zishobora kubangamira uburenganzira bw’abaturage bwo kwigaragambya mu mahoro.

Abagize ihuriro rya ‘Gilets jaunes’ bamaze gutangaza ko bateganya indi myigaragambyo ku wa 31 Ukwakira 2026, izibanda ku gusaba ko uburenganzira bw’abaturage bwo kwigaragambya n’ubundi bwisanzure bwubahirizwa.

Iyi myigaragambyo irushaho gushyira igitutu kuri Perezida Emmanuel Macron na Guverinoma ye, mu gihe u Bufaransa bwitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu yo mu 2027.