Umuyobozi w’uyu mujyi, Guillaume Guérin, yamaganye ibyabaye, avuga ko ababyihishe inyuma bazafatwa bagakurikiranwa n’ubutabera. Yashimangiye ko nubwo inyubako yangijwe, serivisi zihabwa abaturage zizakomeza gutangwa.

Mu masaha ya nyuma ya saa sita, imodoka eshatu zatwikiwe ku muhanda wa A20. Nyuma yaho, ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, akaduruvayo kakomereje imbere y’ibiro by’umujyi, aho urubyiruko rubarirwa mu magana rwatwitse iyo nyubako n’imodoka zari zabanje guhirikwa imbere yayo.

Nubwo abo bantu bahise bakurwa aho mu gihe gito, umuriro wakwirakwiye mu magorofa y’inyubako. Iyo nkongi yarushijeho gukomera, igera no ku gisenge iracyangiza.

Iyi nyubako y’ibiro by’Umujyi wa Limoges yubatswe hagati ya 1876 na 1883. Iri mu nyubako zirinzwe nk’umurage w’amateka, hashingiwe ku mpande zayo zo hanze, ibisenge byayo n’isoko nini y’amazi iri mu kibuga kiyibanziriza.

Guérin ubwo yari mu biro by’ubuyobozi bw’ihuriro ry’imijyi ari kumwe n’abandi bayobozi batowe yagize ati “Nta magambo ahagije yo kwamagana ibyabaye kubera ukuntu biteye isoni. Tuzakomeza gutanga serivisi, guhera ejo tuzishyira kuri gahunda.”

Uyu muyobozi yavuze ko abateje iyo nkongi basenye inyubako abaturage ba Limoges bakunda, ariko ko ibyo bitasenye serivisi za Leta. Yashimangiye ko gutwika iyo nyubako bidashobora gusobanura ko Repubulika na yo yasenyutse.

Ati “Basenye inyubako abaturage ba Limoges bakunda, ariko ntibasenye serivisi za Leta. Ni inyubako y’urwibutso iri gushya, si Repubulika.”

Guérin yanaburiye abakoze ibyo bikorwa ko bazakurikiranwa mu nkiko mpanabyaha, abagezaho ubutumwa ko bazafatwa. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Limoges bwatangaje ko bugiye gutanga ikirego ku byabaye.

Ibiro by'umujyi wa Limoge byafashwe n'inkongi