Abo basenateri bavuga ko amategeko abuza Amerika gutumiza ibikomoka ku ngufu by’u Burusiya, kugeza igihe Moscow izahagarikira ibitero igaba kuri Ukraine.
Trump yatangaje ko arimo gufata ingamba zo kugabanya ibiciro bya lisansi na mazutu byazamutse, bikabangamira amahirwe y’ishyaka rye ry’Aba-Republicain mu matora ateganyijwe ku wa 3 Ugushyingo.
Ibiciro byazamutse kuva yatangiza intambara kuri Iran, hashize amezi arindwi. Icyakora, Trump avuga ko ibitero Ukraine igaba ku nganda zitunganya peteroli z’u Burusiya biri mu mpamvu zikomeye zatumye bizamuka.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati “Nahisemo icyiza ku Banyamerika. Buri gihe, Amerika mbere ya byose!”
Ku wa Gatanu, Trump yatangaje ko u Burusiya bwemeye kugeza mazutu ku masoko mpuzamahanga. Ubutegetsi bwe bwahise bukuraho by’agateganyo ibihano Amerika yari yarafatiye ibikomoka kuri peteroli by’u Burusiya.
Ibyo bihano byari bigamije kugabanya amafaranga Moscow ibona, ikoreshwa mu ntambara irwana na Ukraine.
Ku Cyumweru, itsinda ry’abasenateri b’Aba-Republicain n’Aba-democrates ryasabye Trump kwisubiraho kuri ayo masezerano. Bavuze ko ashobora kunyuranya n’itegeko ryo mu 2022 ryashyiriweho gushyigikira Ukraine mu guhangana n’ingabo z’u Burusiya zayigabyeho ibitero.
Senateri Jerry Moran wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani yavuze ko Amerika yagombye gukaza ibihano aho kubica intege yemera ko mazutu y’u Burusiya itumizwa.
Yagaragaje ko ibyo bishobora kugabanya ubushobozi bwa Amerika bwo gushyira igitutu ku Burusiya, kwangiza icyizere igirirwa n’ibihugu bafatanya no gutiza umurindi abo bahanganye.
Mu mpera z’icyumweru, Trump na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, bateranye amagambo ku bitero Ukraine igaba ku nganda z’u Burusiya zitunganya peteroli.
Trump yavuze ko Ukraine ikeneye undi perezida. Zelenskyy we yemeye ko amatora yaba mu gihe u Burusiya bwakwemera guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi 60.
Ku Cyumweru kandi, Trump yatangaje ko u Burusiya na Ukraine byemeye guhagarika ibitero ku bikorwaremezo by’ingufu bya buri ruhande. Icyakora, ntihari hakamenyekanye niba ayo masezerano azubahirizwa.
Mu kiganiro yagiranye na Fox News ku wa Mbere, Zelenskyy yahakanye ko ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ari byo ahanini bizamura ibiciro.
Yagize ati “Buri wese yumva ko ibiciro bya mazutu bidaterwa n’ibitero byacu kuri mazutu mu Burusiya. Buri wese yumva ko biterwa no gufunga Umuhora wa Hormuz.”
Ayo magambo agaragaza ko aba baperezida bombi batavuga rumwe ku mpamvu y’izamuka ry’ibiciro, mu gihe amasezerano ya mazutu akomeje kunengwa muri Amerika n’Abasenateri baturuka mu mashyaka yombi.






Ibitekerezo 0