Ibi bibaye nyuma y’ibyumweru bike Amerika itangiye gushyira hanze dosiye zigaragaza ko bamwe mu bayobozi bo mu gihe cya Perezida Obama bashyigikiye ibirego bivuga ko u Burusiya bwakoranye na Trump mu kwiyamamaza kwe mu 2016.
Andi mafoto yimuwe ni aya George W. Bush na se George W. H. Bush watangiye kuyobora Amerika mu 1989 nyuma yo kuba visi perezida mu gihe cya Ronald Reagan.
Byatangajwe ko Trump yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umuryango wa ba Bush kuko George W. H. Bush, yavuze ko “Trump agira amagambo menshi” ndetse mu gihe cy’amatora yo mu 2016 ashyigikira Hillary Clinton.
Ibi byongeye kugaragara na nyuma y’uko George W. Bush n’umugore we bitabiriye umuhango wo kurahira kwa Donald Trump mu ntangiriro za 2025, ariko ntibitabira ibirori byakurikiyeho byo gusangira.
Donald Trump akunda guhindura ibintu byinshi muri White House kandi si ubwa mbere yari ahinduye ifoto ya Obama, aho mu minsi ishize yayisimbuje igishushanyo kimugaragaza arokoka igitero cyabereye i Butler, muri Leta ya Pennsylvania ubwo yiyamamazaga.








Ibitekerezo 0