Mu butumwa yashyize kuri Truth Social, Trump yagaragaje icyizere ko ayo masezerano azafasha kugabanya ibiciro bya mazutu byazamutse cyane kuva intambara na Iran yatangira muri Gashyantare 2026.

Ati “Ibiciro bya mazutu ku Banyamerika ndetse no ku Isi bizagabanyuka ku rugero rutigeze rubaho, kandi vuba!”

Nyuma y’ubu butumwa Minisiteri y’Imari ya Amerika yatanze uruhushya rw’agateganyo rwemerera mazutu y’u Burusiya gushyirwa ku isoko.

Ayo masezerano ateganya ko mu Ugushyingo hazatangwa toni 500.000 za mazutu, zigakurikirwa n’izindi miliyoni imwe.

Intumwa ya Perezida Vladimir Putin, Kirill Dmitriev, yashimye ayo masezerano, avuga ko ubufatanye bw’u Burusiya na Amerika mu bijyanye na mazutu n’ingufu buzagirira Isi akamaro.

Zelenskyy we yavuze ko korohereza u Burusiya ku bihano bizabufasha gukomeza intambara, ashimangira ko “impano zihabwa Putin zitazazana amahoro”.

Yavuze ko u Burusiya buzishyura iyo mazutu bukoresheje ibindi bikorwa by’iterabwoba. Ati “Kwemerera u Burusiya kugurisha ibikomoka kuri peteroli ni ugushora imari mu ntambara igomba kurangizwa, aho gukomeza kuyongerera igihe.”

Ibiciro bya mazutu muri Amerika byikubye kabiri kuva intambara na Iran yatangira. Ibi bikomeje gushyira igitutu ku ba-Republicains kubera izamuka ry’ikiguzi cy’imibereho, mu gihe amatora yo muri kimwe cya kabiri cya manda yegereje.

Uyu mwaka, u Burusiya bwahuye n’ibura rikomeye rya lisansi na mazutu mu bihe bibiri, bitewe n’ibitero bya drones za Ukraine ku nganda zabwo zitunganya peteroli. Ikigo Mpuzamahanga cy’Ingufu kigereranya ko umusaruro wabwo wa mazutu wagabanyutse hafi 30%.

Trump yanenze ibyo bitero, avuga ko bituma ibiciro bizamuka. Zelenskyy yavuze ko bisubiza ibitero u Burusiya bumaze imyaka bugaba ku rwego rw’ingufu rwa Ukraine.

Ati “Ukraine ntizatwika inganda z’u Burusiya zitunganya peteroli niba u Burusiya budasenya ibikorwaremezo byacu by’ingufu.”

Ingaruka ayo masezerano azagira ku biciro ntizirasobanuka. Akagunguru ka peteroli idatunganyije karacyagura Amadolari 103, ugereranyije n’agera kuri 73 kaguraga mbere y’intambara na Iran.