Mu minsi ishize nibwo havumbuwe ko hari ubutumwa bwo kuri interinet bugaragaza ko abagize kongere y’ishyaka ry’Aba-democrates bashyigikiye Hillary Clinton mu gushaka uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu kandi agihanganye na Bernie Sanders.
Donald Trump, umukandida w’ishyaka ry’aba Républicains ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu, yatangaje amagambo asa n’acokoza Hillary ubwo yasabaga u Burusiya kugenzura ubutumwa bw’ibanga bwakoreshejwe n’uyu mukandida bahanganye.
Ati “ U Burusiya niba bunyumva ndabasaba ko bagerageza gushakisha ubutumwa ibihumbi 30 bwabuze.”
Ibi yabivuze ashingiye ku butumwa bw’ibanga bwabitswe mu bubiko bwihariye(email) bwa Clinton aho butagaragaza uko yagiye akemura ibibazo byerekeranye na Guverinoma, ubwo yari Umunyamabanga wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Hillary Clinton yatangaje ko ubutumwa atashyize hanze bwari ubureba inyungu ze gusa.
Trump yakomeje gutambutsa ubusabe bwe agira ati “Mu gihe hagize ubona ubutumwa bugera ku 33,000 busibwa mu buryo butaziguye, yaba u Burusiya, cyangwa n’ikindi gihugu yemwe n’undi muntu uwo ariwe wese, yabwoherereza ibiro bishinzwe ubutasi bya Amerika.”
Mu itangazo abashinzwe kwamamaza Hillary Clinton bashyize hanze rigaragaza ko ikibazo Donald Trump ashaka ko u Burusiya bwinjiramo kirebana n’umutekano w’igihugu kandi utagomba kuvogerwa.
Bagize bati “Ni ubwa mbere, umukandida uhatanira kuyobora Amerika asabye inkunga ikindi gihugu mu rwego rwo gushaka gutesha agaciro uwo bahanganye.”
Ikinyamakuru The New York Times, cyatangaje ko abayobozi bemeza ko Leta y’u Burusiya yaba yaragize uruhare mu gushyira ku karubanda ubutumwa bwakoreshejwe n'abayobozi bakuru b'ishyaka ry’aba-Democrate bashyigikira Clinton. Ibi ngo u Burusiya bubikora mu rwego rwo gutiza umurindi umukandida Donald Trump mu matora ateganyijwe mu mpera z'uyu mwaka.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov,yamaganiye kure ibi birego bashinjwa.
Bamwe bemeza ko Trump yakabije
Leon Panetta wahoze ayobora urwego rw’ubutasi CIA, yatangaje ko Trump yarengereye cyane asaba u Burusiya kwinjira muri politiki ya Amerika.
William Inboden, umwe mu bahoze mu bajyanama mu by’umutekano ku buyobozi bwa George W. Bush yagaragaje ko amagambo ya Trump arimo ibinyoma ndetse n’ubugambanyi bukabije.
Ibiro bishinzwe ubutasi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byinjiye mu rugamba rwo gushakisha izimira ry’ubutumwa bugera ku 19,000 bugaragaza ugukingira ikibaba no gushyigikira Hillary Clinton mu matora yari ahanganyemo na Bernie Sanders ku mwanya wo guhagararira ishyaka ry’aba-Democrates.
Ubutumwa bwashyizwe hanze n’urubuga Wikileaks, ndetse bituma na Debbie Wasserman Schultz wari umuyobozi w’ishyaka yegura.
Inkuru bifitanye isano: USA: Wasserman Schultz wayoboraga ishyaka ry’Aba-democrates yeguye






Ibitekerezo 0